Kigali

Elysee Bigira ukunzwe mu ndirimbo "Abo yamenye kera" yateguje igitaramo gikomeye - VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:4/01/2025 19:17
0


Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Elysee Bigira ukunzwe cyane mu ndirimbo "Abo yamenye kera", yashyize hanze indirimbo nshya yise "Abanjye Ndabazi" y'ubutumwa buhumuriza abari mu bibazo anateguza igitaramo gikomeye muri uyu mwaka wa 2025.



Mu kiganiro na inyaRwanda, Elysee Bigira utuye ku mugabane w'Uburayi mu gihugu cy'u Bubiligi, yavuze ko inganzo y'indirimbo "Abanjye ndabazi" yayigize ubwo "numvaga abantu benshi bari mu bibazo numva mpumekewemo umwuka wo kubabwira ngo muhumure Yesu abishyizeho iherezo, kandi ko abazi azi n'amazina yabo yose".

Yakomeje avuga ko yayivomye mu byanditswe byera biri mu 2 Abakorinto 1:22 "Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate". Yeremiya 1:5 “Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira amahanga."

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aterura agira ati "Numvise inkuru y'agahato ka satani yagiriye ab'inzu yanjye mugaragu wanjye byose ndabizi humura mbishyizeho iherezo. Amarira no kuniha kwawe nubwo nacecetse byangezeho sinihutiraho nkorera ku gihe, humura mbishyizeho iherezo;

Abanjye ndabazi mbazi n'amazina yabo kandi nabahaye umugabane ubakwiriye iyo ndabakunda reka isi yose ibimenye. Bintwaye iki se kwangwa n'abisi bose ngasigara nitaweho n'Umukiza, singishidikanya imirimo y'Umwami wanjye, icyo yamvuzeho Yesu yaragikoze yampaye amakamama n'itoto mu butayu butagira amazi."

Elysee Bigira wamamaye muri Gisubizo Ministries arakataje mu gukora umuziki ku giti cye. Amaze gukora indirimbo zirimo "Jesus number one", "Mokozi Yesu", "Abo yamenye kera" na "Erega Mwami" imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni 1.7 kuri Youtube mu mwaka umwe.

Yabwiye inyaRwanda ko imishinga afite muri uyu mwaka ni ugusohora indirimbo nshya ndetse n'igitaramo ari gutegura, kizaba kuwa Kane tariki ya 01 Gicurasi 2025, mu  Bubiligi mu mujyi wa Namur. Yavuze ko azaba ari kumwe n'abahanzi bagenzi be azatangaza mu bihe biri imbere.

REBA INDIRIMBO NSHYA "ABANJYE NDABAZI" YA ELYSEE BIGIRA



Elysee Bigira agiye gutaramira abakunzi b'umuziki wa Gospel batuye mu Bubiligi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND