Kigali

Maranatha Family Choir bakoze mu nganzo bateguza Album ya Mbere-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/01/2025 11:57
0


Itsinda ry'abaririmbyi Maranatha Family Choir rizwi cyane mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, ryashyize hanze amashusho y’indirimbo bise “He Blessed my Life”, ibanjirije isohoka rya zimwe mu ndirimbo zabo zizaba zigize Album ya mbere iriho indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.



Ni Album izaba idasanzwe mu rugendo rw’iri tsinda, kuko izajya hanze muri uyu mwaka bizihiza imyaka itanu ishize bazaba bari mu muziki nk’itsinda rivuguruye. 

Iri tsinda ryamenyekanye cyane binyuze mu bihangano binyuranye, ndetse bagiye bakorana cyane n’abahanzi benshi mu rwego rwo kwagura inganzo yabo.

Iyi ndirimbo irenze kuba umuziki gusa, ahubwo ni ubuhamya bw’ibyo Imana ijya ikorera abantu. Umuyobozi wa Maranatha Family Choir, Selemani Munyazikwiye yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gukora iyi ndirimbo, kugira ngo bafashe abantu kwinjiza mu 2025, bumva ko Imana ihindura ibihe.

Ati “Twashatse kurema ikintu gifite amajwi yuzuye imbamutima zo gusubiza amaso inyuma, tugashima Imana ndetse tukabishingiraho tuniyemeza ku bijyanye n’ahazaza.” 

“Hamwe n’amagambo y’iyi ndirimbo agaragaza ishimwe ku bw’imigisha twabonye iva ku Mana, inagaragaza ko mu buzima tutahuye n’ibyiza gusa, ahubwo hari n’imiraba, n’ibihe bikomeye byabayeho mu mwaka washize, ariko twabonye Imana, ubuntu bwayo bwakomeje kutugota, bituma tugira icyizere n’ibyiringiro by’umwaka ukurikiye. Gusubiramo kw’iyi ndirimbo gukomeza guhamya ko muri ibyo byose Imana yahaye umugisha ubuzima bwacu.”

Selemani yavuze ko bakoze iyi ndirimbo, mu gihe bageze ku kigereranyo cya 50% bategura Album yabo ya mbere. Ati “Navuga ko ari Album idasanzwe mu rugendo rwacu rw’umuziki, kuko izajya hanze twizihiza imyaka itanu ishize turi mu muziki nka Maranatha Family Choir.”

“Twahisemo ko tuzabanza gushyira hanze indirimbo ebyiri kuri iyi Album, ariko ‘He Blessed’ ntabwo iriho. Navuga ko Album yacu izaba yubakiye ku gitekerezo kimwe, mbese ku buryo umuntu azumva Album akumva uruhererekane rw’ibitekererezo.”

Selemani anavuga ko iyi ndirimbo ‘He Blessed’ basohoye, igaragaza urugendo rwabo nka Maranatha Family Choir bamazemo igihe, rwagiye rurwangwa n’impunduka mu mikorere yabo yari isanzwe. 

Ndetse rimwe na rimwe itaragiye ivugwaho rumwe, ariko impinduka nyinshi niko zigenda. Intego yabo ni ugukora ibihangano bifasha abantu kubaho ubuzima bukwiriye umuntu nya muntu, bitari kubaho umuntu yishushanya. Ariko nta bumuntu bumurimo.

Muri rusange, mu bihangano byabo baharanira ko byakorwa ku rwego rwiza rushoboka, haba mu buryo baririmba, ndetse n’uburyo bikorwamo, haba mu buryo bw’amajwi cyangwa amashusho.

Ariyo nayo mpamvu bagiye bakorana na za ‘Studio’ zishoboye kandi zifite amazina, ndetse n’amashusho bakayakorana nabo babona ko bashoboye.

Selemani ati “Twagiye tunagira ubufanye n’abahanzi batandukanye. Hari ibikorwa twakoranye na KINA Music iyoborwa na Ishimwe Clément mu masezerano twari dufitanye byadufashije cyane.”

“Harimo indirimbo twakoranye na Nel Ngabo na Singleton yitwa “Narahindutse”, twakoze indi yitwa “Tuma Umuntu Aseka”, nyuma yaho dukorana na Knowless indirimbo ye yitwa “Nyigisha” mu buryo bwa Choir (Choir Version).”

“Mbere y’iyi ndirimbo twashyize hanze, hari indi yayibanjirije nayo twakoranye na Prince Kiiz yitwa “Komera.” Izi ndirimbo zose usibye “Narahindutse” yakozwe mu buryo bw’amashusho na Editor Guy ndetse n’iyi yakozwe na Bora, izindi zakozwe na Director Gad.

Mu rwego rwo gushishikariza abandi gusangira nabo intego ikwiriye umuntu, binjiye mu bufatanye n’umuryango w’ubugiraneza witwa Solid’Africa ufasha abarwayi kubona indyo nziza kandi yuzuye intungamubiri mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda.

Nyuma y’iyi ndirimbo, Selemani avuga ko bafite n’ibindi bikorwa bari gukorana na Producer Marc Kibamba, Bolingo Paccy n’abandi.

Hari n’indi mishinga bateganya gukorana na Ishimwe Clément n’indi na Prince Kiiz. Ati “Turateganya gukomeza kugenda dukorana imishinga n’abandi baramyi ndetse n’abahanzi. Uyu mwaka 2025, turateganya gukoramo Album ndetse n’ibitaramo. Turateganya gukomeza ibikorwa by’ubufasha dukorana na Solid’Africa, ndetse no hirya yabyo.

Iyi ndirimbo ‘He Blessed my Life’ basohoye ifite injyana y’ibyishimo n’amajwi meza byafasha buri wese kwizihiza iyi minsi mikuru neza ashima Imana. Mu buryo bw’amajwi yakorewe muri Studio Hybrid, ikorwa na Prince Kiiz. Mu buryo bw’amashusho yakozwe na Bora.

    

Maranatha Family Choir yatangaje isohoka ry’indirimbo ‘He Blessed my Life’ ifite iminota 3 n’amasegonda 57’ 

Maranatha Family Choir yatangaje ko nyuma y’iyi ndirimbo bagiye gutangira gukora ku ndirimbo zose zigize Album ya mbere 

Maranatha Family Choir yavuze ko 2024 wabaye umwaka mwiza kuri bo, kuko uretse umuziki bakoze n’ibikorwa by’urukundo 

Maranatha Family Choir yavuze ko iyi Album yabo ya mbere idasanzwe, kuko izasohoka bizihiza imyaka itanu iri mu muziki


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘HE BLESSED’ YA MARANATHA FAMILY CHOIR

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND