Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Nshuti Innocent, yatangiye urugendo rushya rw’umupira w’amaguru muri Zira FK, ikipe ikomeye yo muri Azerbaijan.
Uyu mukinnyi w’imyaka 26 yasinye amasezerano
y’imyaka ibiri, asanga mugenzi we w’umunyarwanda Ange Mutsinzi na we ukinira
iyi kipe.
Nshuti uherutse gutandukana n’ikipe ya One
Knoxville SC yo muri Leta Zune Ubumwe za
America, yemeje aya makuru ubwo yari
agiye gufata indege ya RwandAir yerekeza i Baku ku wa Gatanu, tariki 3
Mutarama.
Mu kiganiro kihariye uyu mukinnyi yagiranye na Time
Sports yagize ati "Ndishimye cyane ko ngiye gusanga inshuti yanjye Ange
Mutsinzi muri Zira FK. Nshimira Yesu kuko abasha gukora ibirenze ibyo
dutekereza,"
Nshuti yari amaze umwaka umwe muri One Knoxville SC, aho yagize ibihe bitari byoroshye. Mu mikino 20 yakinnye, yatsinze igitego kimwe gusa nta assist, bituma ikipe idakomeza kumwizera.
Nyuma yo gutandukana
na One Knoxville SC ku wa 30 Ugushyingo 2024, Nshuti yahisemo gushaka indi kipe
izamuha amahirwe yo kuzamura urwego rwe, maze yerekeza muri Zira FK.
Uyu rutahizamu wari waratangiye urugendo rw’umupira
mu Rwanda akinira APR FC, yagaragaje ubushobozi bwo kwitwara neza mu kibuga. Mu
2015, yatangiye mu ikipe y'abato ya APR, ahita ahamagarwa mu Amavubi mu 2017.
Mu myaka irindwi amaze mu Mavubi, Nshuti yatsinze ibitego bitanu mu mikino 19, harimo igitego cy'ingenzi yatsinze Afurika y’Epfo mu Ugushyingo 2023, mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy’isi cya 2026, umukino u Rwanda rwatsinze ibitego 2-0.
Nshuti Innocent yamaze kubona ikipe nsha ku mugabane w'iburayi
TANGA IGITECYEREZO