Umwaka dusoje wa 2024, urangiye umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ariwe muhanzi mu Rwanda warebwe inshuro nyinshi mu mwaka we w’ibitangaza.
Buri
muhanzi akora ibihangano (Indirimbo) agamije gucuruza akaba aribyo bimuhesha
amafaranga ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’abamamamaza bakabasha kumutera
imboni bagakorana.
Mu
mwaka wa 2024, Israel Mbonyi wegukanye igihembo cya IMA mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza
mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni nawe muhanzi mu Rwanda ufite
imibare myiza mu kurebwa cyane ku mbuga zicuruza imiziki.
Ku
rubuga rwa Spotify rudakoreshwa cyane mu Rwanda, uyu muhanzi afite streams
Miliyoni 6.9 aho yumviswe n’abantu barenga 743,000.
Aba bantu bose, ni abaturuka mu bihugu 181 byo ku Isi hose.
Indirimbo
yumviswe cyane kuri uru rubuga rwa Spotify, ni “Nina Siri” yo ubwayo yonyine
yihariye inshuro zirenga 2,000,000 mu gihe yumviswe n’abantu barenga 579,000
batandukanye.
Ku
rubuga rwa YouTube rukoreshwa cyane mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, uyu
muhanzi afite imibare myiza aho umwaka umwe gusa yaba arusha imibare myiza
abahanzi benshi nka The Ben, Bruce Melodie, Chhris Eazy, Juno Kizigeza, Butera
Knowless, …
Uyu
muhanzi yarebwe inshuro 164,700,000 ku rubuga rwa YouTube aho indirimbo “Nina
Siri” yo ubwayo yarebwe n’abarenga 46,000,000. Ibihugu bya mbere byarebye
ibihangano bya Israel Mbonyi kurusha ibindi, biyobowe na Kenya, hagakurikiraho
u Rwanda mu gihe Tanzania iza ku mwanya wa Gatatu.
Uyu
muhanzi yagize umwaka udasanzwe mu muziki we aho yakoze ibitaramo mu bihugu
byose bigize Afurika y’Iburasirazuba byumwihariko mu gihugu cya Kenya aho
yataramiye ubugira kabiri mu bihe bitandukanye.
Imibare igaragaza Israel Mbonyi yarebwe ku rubuga rwa Spotify
Nina Siri niyo ndirimbo yazamuye umubare w'abarebye cyane Israel Mbonyi
Abarenga miliyoni 167 nibo barebye ibihangano bya Israel Mbonyi ku rubuga rwa YouTube mu mwaka wa 2024
Nina Siri ubwayo yarebwe n'abantu barenga miliyoni 46
Igihugu cya Kenya nicyo kiri ku mwanya wa mbere mu kureba ibihangano bya Israel Mbonyi
TANGA IGITECYEREZO