Umuyobozi w'akarere ka Huye, Ange Sebutege yasabye abaturage kugira uruhare mu kuba ku isonga babyaza umusururo amahirwe bahabwa arimo n'ayo kwikura mu bukene.
Kuwa Gatanu tariki ya 4 Mutarama 2025 muri Kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye muri Main Auditorium hateranye inama ya komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Huye yahuje ubuyobozi kuva ku rwego rw'Umudugudu kugera ku karere.
Ni inama yagarukaga ku ingingo “Umuturage ku isonga, byose mu isibo" aho abayobozi baganiriye ku kuntu bashyira umuturage ku isonga.
Umuyobozi w'akarere ka Huye, Ange Sebutege yasobanuye ko muri NST2 harimo gahunda yo gushyira umuturage ku isonga ndetse anavuga ko iyo bavuze umuturage ku isonga ari bya bindi bimuteza imbere.
Yagize ati "Nk'uko tubizi gahunda yo muri NIST 2 ni umuturage ku isonga, uyu munsi muri iyi nama ya komite twaganiraga ni gute tubihuza n'inshingano.
Mudugudu aho atuye iyo tuvuze umuturage ku isonga ni bya bindi byose bifasha umuturage kwiteza imbere ibijyanye n'ubukungu, ibimurinda kuba yagira imibereho mibi, ibimurinda kuba yabona serivise itanoze no kuba yahura n'akarengane".
Yavuze ko bo nk'abayobozi ari ugukora ibifasha umuturage kugira ubuzima bwiza. Yagize ati: "Ibikorwa byose dukora nk'abayobozi ni ukugerageza gukora ibyamufasha kugira ubuzima bwiza agatera imbere yaba ari mu buryo bufatika, agatera imbere mu myumvire agatera imbere no mu bijyanye n'imibereho myiza ariko na ya serivise akayibona neza".
Ange Sebutege yavuze ko mu gushyira umuturage ku isonga, umuyobozi agomba kumva ko niba umuturage amugeze imbere agomba kumuha serivise nziza. Ati: "Umuyobozi wese akumva ko niba umuturage amugeze imbere, akumva ko kumuha serivise nziza ni inshingano ariko na wa muturage akumva ko ari uburenganzira".
Yanavuze ko umuturage nawe agomba kugira uruhare mu kuba ku isonga. Ati: "Ariko niba tunavuze ngo umuturage ku isonga nuko izi gahunda zose zigamije kugira ngo abeho neza kandi nawe akabigiramo uruhare.
Umuturage nawe iyo bamubwiye ngo dukore ibikorwa bituma agira imibereho myiza, twitabire umuganda kugira ngo tubungabunge ibikorwa remezo,twitabire gushinga ubutaka bwose umuturage nti yumve ngo afite uburenganzira bwo kuba yaba afite ubutaka atabubyaza umusaruro cyangwa se atubuhinga ngo bubashe kuba bwabyara ibidutunga".
Meya w'akarere ka Huye yavuze ko umuturage wahawe ubufasha ngo yikure mu bukene akwiye kumva ko ari amahirwe.
Ati: "Umuturage wahawe ubufasha akumva ko ari amahirwe yahujwe nayo kugira ngo amufashe kwikura mu bukene ,iyo yagiye nawe akayakoresha nabi ntabwo bivuze ngo ni uko gushyira umuturage ku isonga. Twumve rero ngo ibyo dukora byose ni ukugira ngo umuturage agire imibereho myiza nawe ariko abigizemo uruhare".
TANGA IGITECYEREZO