Abanyarwanda batuye muri Australia batanze inkunga y'amafaranga angana na miliyoni 4 z'amafaranga y'u Rwanda mu mushinga wa DusangireLunch, ugamije gutanga amafunguro ku banyeshuri mu mashuri yo mu Rwanda (School Feeding).
Ibi byatangajwe na Minisiteri y'uburezi (MINEDUC) ku rukuta rwayo rwa Twitter, ndetse byishimiwe cyane abaturage.
Umushinga wa DusangireLunch ni igikorwa cyo gushyigikira gahunda zo kugaburira abanyeshuri ku mashuri, ni gahunda ifite akamaro kanini mu kubungabunga ubuzima bw'abana ndetse no kongera ubushobozi bwabo mu myigire.
Aya mafunguro atanga ibisubizo ku kibazo cy'inzara, ndetse akanafasha abana kugira ubushobozi bwo gukurikira no kwiga neza, bityo bigafasha mu iterambere ryabo mu myigire.
MINEDUC yashimiye cyane Abanyarwanda batuye muri Australia ku nkunga yabo y'igiciro, bishimangira akamaro ko gukorana hagati y'abaturage b'Abanyarwanda batuye hanze n'imishinga igamije kuzamura imibereho myiza y'abana mu mashuri.
MINEDUC yabitangaje mu butumwa bwayo igira iti: "Turashimira, Abanyarwanda batuye muri Australia, ku bwo gutanga miliyoni 4 z'amafaranga y'u Rwanda mu mushinga wa #DusangireLunch! Inkunga yanyu mu kugaburira abanyeshuri irishimiwe cyane!"
Iyi nkunga yerekana umuco w'ubufatanye mu Banyarwanda batuye hanze ndetse n'umuhate wabo wo gutanga inkunga ku gihugu cyabo. Abanyarwanda baba mu mahanga bakomeje kugira uruhare rukomeye mu gushyigikira imishinga y'igihugu, cyane cyane izibanda ku burezi n'ubuzima.
Nk'uko umushinga wa DusangireLunch ugenda ukura, hakenewe inkunga y'andi masosiyete n'abantu ku giti cyabo yaba mu Rwanda ndetse no ku isi yose, kugira ngo bagere ku ntego yo kwagura gahunda yo kugaburira abanyeshuri.
Abanyawanda batuye muri Australia batanze inkunga ku banyeshuri batishoboye bo mu Rwanda
TANGA IGITECYEREZO