Umwaka wa 2024 waranzwe n’amakimbirane ya hato na hato hagati y’abahanzi, abajyanama, abashinze studio z’imiziki, ndetse abaraperi ntibatanzwe! Buri wese wabonaga uko avugira imbere y’itangazamakuru, yavugaga uko ashaka mugenzi we, abandi bakabinyuza mu ndirimbo mu rwego rwo kwihimura kuri mugenzi we.
Wari umwaka udasanzwe, ariko kandi watumye abafite shene za Youtube bakomanya imitwe aba bombi, ndetse mu itangazamakuru hasohotse inkuru zemezaga ko abahanzi bavugwaga mu makimbirane batabanye neza, kugeza ubwo hari abagiye babyikuramo.
Igitaramo cya Mugisha Benjamin [The Ben] cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena, cyasize inkuru zitari zitezwe mu itangazamakuru, kuko hasohotse amafoto yasamiwe hejuru agaragaza abantu bavuzwe cyane mu nkuru z’urudaca bari kumwe. N’ubwo bimeze gutya ariko, nta foto yigeze isohoka ya The Ben na Bruce Melodie.
Ni amafoto cyangwa
ase amakimbirane yashyizweho akadomo?
1.Noopja na Element
Mu myaka itatu ishize, ni bwo bwa mbere hagaragaye ifoto igaragaza Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja na Mugisha Robinson [Producer Element Eleeh] bari kumwe, ubona ko buri umwe yishimiye iterambere ry’undi.
Kuba nta foto yasohokaga, byaturukaga ahanini mu kuba bombi baragiye bumvikana mu itangazamakuru, buri umwe ahinyuza undi.
Byose byatangiye Element ava muri studio ya Country Records, bikurikirwa n’inkuru z’urudaca zavuze ko yavuye muri iriya studio atunguye Noopja, ndetse ko atigeze amumenyesha, ibyatumye umubano wabo utifata neza.
Element yavugaga ko yavuye muri Country Records kubera “Impamvu z’akazi n’izanjye bwite, hari igihe uvuga uti aha hantu kuhakorera ni byiza ariko reka ngerageze n’ahandi, nibikunda nzahaguma nzaba nteye imbere kandi ntawe utishimira iterambere, nibitanakunda nzagaruka muri Country Records kuko ni mu rugo.”
“Nta kidasanzwe cyabaye ni kumwe uva ahantu hamwe ujya ahandi. Nta we utegeka ubuzima ngo bugende uko abushaka, ahantu hose ndisanga aho nanyuze mba mbona ari nko mu rugo.”
Nyuma y’aho, bombi bongeye kumvikana mu itangazamakuru, buri umwe avuga ko ari we watangije injyana ya ‘Afro Gako’. Noopja yavugaga ko ari we wahanze iyi njyana, ahubwo ko Element yagombaga gushyira mu bikorwa ikorwa ryayo.
Mu itangazo ryo ku wa 7 Gicurasi 2024, Noopja yagize ati “Injyana ya AfroGako yaturutse ku cyerekezo cy’uwatangije studio (Noopja), ntabwo uwahoze ari mu ikipe y’abadufasha, umwana twavumbuye, tukamufasha tukanamukuza tukamwita Element Eleeeh yagize uruhare mu ivumburwa ryayo.’’
“Twamaganye ibivugwa bidafite ishingiro kandi tugashimangira ubumwe mu guteza imbere uruganda rwacu. Turashishikariza abatunganya indirimbo bose gukoresha iyi njyana, ariko ntabwo twakwihanganira abatesha agaciro igitekerezo ndetse n’uwashyizeho ikirango cy’injyana; ukuri n’igihe birahari kuri twese.’’
Siko byari bimeze kuri Element, kuko we yavugaga ko ari we wayihanze, kandi yifuza kuyikora uko byagenda kose.
N’ubwo bimeze gutya ariko, ku wa 1 Mutarama 2025, Noopja yaratunguranye ashyira hanze ifoto ari kumwe na Element, ndetse avuga ko ari umwe mu bagize umuryango we amwifuriza umwaka mwiza.
2.Zeo Trap na Ish Kevin
Aba baraperi bombi baritegura guhurira mu gitaramo “Icyumba cya Rap” kizabera muri Camp Kigali, tariki 10 Mutarama 2025. Ni igitaramo cyagombaga kubera kuri Canal Olympia tariki ya 27 Ukuboza 2024, ariko gisubikwa ku munota wa nyuma kubera imvura yatunguranye ikangiza bimwe mu bikorwa byari byateguwe.
Mu ndirimbo ‘Sinabyaye’ yaje gukurwa kuri Youtube, Zeo Trap hari aho yaririmbaga agira ati “Ntabwo banzi, nanjye sinzi ikigiye gukurikira. Ariko hari ikintu kimwe nzi ntashidikanyaho, iyo umbabaje nkubabaza kurushaho.’’
Kuva aba baraperi bavugwa mu ihangana rya hato na hato, ndetse bikumvikana no mu ndirimbo, byari bigoye kubona ifoto bari kumwe, ariko mu minsi ishize ubwo bakoraga imyiteguro yo kuririmba muri iki gitaramo, bagaragaye basuhuzanya.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Ish Kevin yavuze ko Zeo Trap yamwendereje, kandi ko
atigeze amusubiza kubera ko ntacyo azi bapfaga.
3.Bruce Melodie na The Ben
Uwavuga ko 2024 yabaye umwaka udasanzwe kuri aba bombi, ntiyaba abeshye. Kuva muri Gashyantare kugeza muri Gicurasi 2024, bombi bahoraga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Kandi buri uko umwe yavugaga, mugenzi we yaramusubizaga. Intambara y’amagambo yamaze igihe kinini, kugeza ubwo buri umwe yemeye guca bugufi.
Bruce Melodie yashinjaga The Ben kuba ataramuboneye umwanya igihe yashakaga ko bakorana indirimbo, ahubwo agahugira mu gukina ‘Play Station’.
The Ben yageze ubwo yemera ibyo Bruce Melodie yavugaga, ndetse amusaba imbabazi ubuzima burakomeza. Ati “Icya mbere biragoye kuba nahamagara umuntu ngo aze mujujubye. Nahuye na Bruce Melodie mu 2017 azanywe n’inshuti yanjye yitwa Omar. Omar yari amaze iminsi ambwira ngo Bruce Melodie arashaka kungisha inama.”
“Niba naramuhamagaye nkigira mu byanjye ambabarire [….] Njye siniyiziho gusuzugura. Ubundi umuhanzi iyo mugiye gukorana indirimbo habaho gufata igihe gihagije. Ashobora kuba atarihanganye no kuba gahunda twahanye yaratinze. Ntabwo nshobora gusuzugura umuntu.”
Mu gusaba imbabazi The Ben yagize ati “Iyo abahanzi bakorana uba ushaka ko hari icyo muhuriraho. Mu gushaka guhuriza hagati habaho imbogamizi. Icyabaye si agasuzuguro. Bruce Melodie niba yarababaye musabye imbabazi.”
Nyuma ya Gicurasi 2024, buri umwe yakomeje ibikorwa bye, maze tariki ya 21 Ukuboza 2024, Bruce Melodie amurika Album yatumiye abarimo The Ben, ariko ntiyabashije gukandagira muri Kigali Universe, kuko yari mu gihugu cya Kenya.
The Ben yabwiye itangazamakuru ko yari yakiriye ubutumire ariko ntiyabonetse. Yavuze ibi yitegura igitaramo cye, tariki ya 01 Mutarama 2025, cyanitabiriwe na Bruce Melodie.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye nyuma y’igitaramo cye, The Ben yavuze ko atari yakamenye ko Bruce Melodie yitabiriye igitaramo cye, amushimira umwanya yamugeneye, kandi avuga ko imibanire yabo ariyo izatuma n’abakiri bato babana neza.
Ntawakwirengagiza ko ibi byose, byagezweho nyuma y’amagambo Bruce Melodie yari yavuze kuri The Ben na Meddy, avuga ko n’ubwo ari bagenzi be, ariko barangwa n’ubunebwe.
“Buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njye ibyo bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma mbyumva kimwe nawe. Abo basore banyu b’abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya nabo, erega iki ni igihe cyanjye! Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo.”
Yakomeje agira ati “Aba basore icya mbere cyo ni abanebwe babi. Abantu basohora akaririmbo
kamwe mu mwaka, icyamamare ndakora, ngaho shaka ikintu na kimwe mpuriyeho na
bariya basore.”
4.Riderman na Neg G The General
Mu myaka 15 ishize, nta hangana ryigeze ribaho nk’iryahuje Riderman na Neg G The General, ndetse babyumvikanishije cyane mu ndirimbo ubutisa!
Ibi ariko byaje kugira igihe birarangira, Riderman atera intambwe yo gukora ibihangano bitarimo kwibasira abandi, ariko Neg G The General yanze kurekura.
Mu minsi ishize yumvikanye mu ndirimbo yongera kwibasira mugenzi we, ibyatumye Riderman atangaza ko igihe kigeze kugira ngo ahabwe ubutabera.
Icyo gihe yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati “Ariko uyu muvandimwe iyo adatutse, asebye cyangwa avuge kuri Riderman ntabwo arya? Ntiyahinga ngo yeze? Ntiyahinga ngo aronke? Nyamara ubu twitabaje RIB mwatangira kumusabira imbabazi nyamara yirirwa adutuka mugaceceka."
Akomeza agira ati “Shakira ahandi muvandimwe, umaze imyaka 10 ungerageza nkakwihorera, nshyira hasi rwose.”
Nyuma y’amasaha macye, Neg G The General yatangaje ko asabye imbabazi Riderman nyuma yo kumwibasira. Ati “Riderman ndamwubaha ntabwo namwibasira kandi ntabwo namuvuze nabi mu ndirimbo.”
“Icyakora
mu myaka yashize najyaga muvuga mu ndirimbo zanjye ariko nta mutima mubi nabaga
mufitiye. Nabaga ngambiriye kugira ngo muvuge nk’umuntu uri hejuru kugira ngo
nanjye mvungwe. Murabizi muri hip hop kuvuga kuri mugenzi wawe ni ibintu
bisanzwe.”
5.The Ben na Coach Gael
Ku wa 15 Kanama 2024, ni bwo hasohotse amafoto agaragaza The Ben ari kumwe na Coach Gael, ashimangira ko bongeye kwiyunga.
Iyi ntambwe bayiteye nyuma y’imyaka ibiri yari ishize badacana uwaka, ndetse byari bigoye kubabona mu ruhame bari kumwe, cyangwa se baganira.
Ibibazo bagiranye bishingiye ku mushinga w’indirimbo ‘Why’ The Ben yakoranye na Diamond, ariko kuva icyo gihe nta ruhande na rumwe rwavugiye mu itangazamakuru ibyabaye.
Amakuru yagiye avuga ko Coach Gael yifuje gukorana na The Ben nk’umuhanzi atera inkunga ibikorwa bye, ariko byanga ku munota wa nyuma.
Ndetse, byavuzwe ko yishyuzaga The Ben amafaranga ari hagati y’ibihumbi 75$ na 100$, yatumye batarebana neza mu myaka ibiri ishize.
Ubwo The Ben yasohoraga amafoto ari kumwe na Coach Gael, yavuze ati “Abavandimwe bongeye guhura. Reka twubake kandi dufate Isi.”
Kuva kiriya gihe ubuzima bwarakomeje, ndetse Coach Gael ari mu bitabiriye igitaramo cya The Ben cyabaye kuwa 01 Mutarama 2025, kandi nyuma yagiye kuramukanya nawe.
The Ben aherutse gutangaza ko umubano we na Coach Gael uhageze neza nyuma y'uko biyunze
2024, izavugwa nk'umwaka wabayemo amakimbirane ya hato na hato mu bahanzi, ariko 2025 yatangiye, abahanzi bagaragaza ko biyunze
The Ben ahoberana n'umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana
The Ben aganira na Tuma Basa uri mu buyobozi bwa Youtube, ndetse na Otile Brown bataramanye
Umunyemari Coach Gael yahoberanye na The Ben nyuma y'igitaramo cye
Bruce Melodie aherutse kwitabira igitaramo cya The Ben. Mu kiganiro aherutse gutangaza, yavuze ko 2024 atishimiye uburyo abahanzi baranzwe n'amakimbirane, kandi bakabaye bashyira hamwe
Riderman yongeye kwihaniza Neg G The General nyuma y'igihe amwibasira
Itangazo rya Country Records rishimangira ko injyana ya 'Afro Gako' yahanzwe na Noopja
Coach Gael yongeye kugaragara mu ruhame yahuje urugwiro na Muyoboke Alex nyuma y'igihe nabo bivugwa ko batabanye neza
KANDA HANO UREBE UKO THE BEN, COACH GAEL, MUYOBOKE N'ABANDI BAGANIRAGA MU RWAMBARIRO
AMAFOTO: InyaRwanda & TNT
VIDEO: InyaRwanda Tv
TANGA IGITECYEREZO