Kigali

Biteguye gushumbusha abakunzi babo! Impumeko za bamwe mu baraperi nyuma y'isubikwa ry'igitaramo ‘Icyumba cya Rap’

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:5/01/2025 12:47
1


Bamwe mu baraperi bagombaga kuririmba mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ bahishuye ko bamenye ko iki gitaramo cyasubitswe ku munota wa nyuma bamaze no kugera aho cyagombaga kubera.



Ibi, ni ibyo abaraperi barimo B Threy, Diplomat na Danny Nanone batangarije Radio Rwanda, bavuga ko nubwo abakunzi b’injyana ya Hip Hop bababajwe n’isubikwa ry’Igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ cyagombaga kuba tariki 27 Ukuboza 2024, abari kuririmba nabo byabababaje ari nayo mpamvu bizeza kuzashumbusha abakunzi babo.

Ni igitaramo cyatumiwemo abaraperi 13 bakomeye kandi bagezweho muri iki gihe, cyasubitswe ku munota wa nyuma bitewe n’imvura nyinshi yaguye ikangiza bimwe mu byari byateguwe, mu gihe bamwe mu bantu bari batangiye kugera kuri Canal Olympia, aho cyari kubera.

Igitaramo “Icyumba cya Rap” Iki gitaramo cyari kubera kuri Canal Olympia, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, ndetse ibihumbi by’abantu bari bamaze kwigwizaho amatike, bategereje ko bataramirwa n’aba bahanzi. 

Iyi mvura yaguye ari nyinshi, ku buryo hari ibyuma byanyagiwe, intebe ziranyagirwa, bituma abateguye iki gitaramo bafata umwanzuro w’uko gisubikwa.

Umwe mu bagombaga kukiririmbamo, B Threy yavuze ko inkuru y'isubikwa ry'igitaramo yayumvise ari kwitegura kugenda.

Ati:"Nari maze kwambara urukweto. Ntibyanshimishije. Urumva imyambaro tuba twateguye ariko nyuma yo kuvugana n'abagiteguye narabyumvise."  

Dany Nanone we yamenye ko igitaramo cyahagaritswe yageze aho cyagombaga kubera, amaze gusuzuma ibyuma.

Ati:"Sinatekerezaga ko biri buhagarare. Byabaye ngombwa ko byarebwaho. Kuko nabirebeshaga amaso sinabyakiriye nabi kandi n'abakunzi bacu barabyumvise."

Diplomate yagaragaje ko icyemezo cyo guhagarika igitaramo cyababaje abahanzi n'abakunzi babo.

Ati: "Uko abafana bababaye natwe twarababaye. Byaduhaye umwanya wo gutegura kurushaho kuko wongera kugira utwo utunganya. Byampaye umwanya wo kunoza kurushaho."

Ubwo iki gitaramo cyasubikwaga, Ishimwe Eugene uri mu bari kugitegura yabwiye InyaRwanda ko banzuye gusubika iki gitaramo kubera “Imvura nyinshi yangije ibikorwa byinshi twari twateguye, twemeje ko rero iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, tariki 10 Mutarama 2025."

Bamwe mu bazitabira iki gitaramo barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe na Ish Kevin.

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw muri VIP n’ibihumbi 20 Frw muri VVIP ku bazagurira amatike ku muryango.

Abari kugura amatike mbere y’umunsi w’igitaramo bo baraba bayagura ibihumbi 3 Frw mu myanya isanzwe, mu myanya ya VIP bayigure ibihumbi 7Frw naho VVIP yo bayigure ibihumbi 15Frw.


Abaraperi barimo Diplomat, Danny Nanone na B Threy bahishuye ko na bo batunguwe n'isubikwa ry'igitaramo gikomeye bari batumiwemo, batangaza ko bitegura gushumbusha abakunzi babo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Denis1 day ago
    Online umuntu yakwishyura gute.mutubarize



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND