Kigali

Ishyamba si ryeru hagati ya King Saha na Bebe Cool

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:5/01/2025 8:03
0


Umuhanzi wo muri Uganda w'icyamamare mu njyana ya R&B, Ssemanda Manisul uzwi ku izina rya King Saha, yareze Bebe Cool ko ari we watumye habaho akavuyo mu birori bya Nkuuka.



King Saha uzwi mundirimbo Biri Biri, yavuze ko byose byatangiye ubwo Bebe Cool yoherezaga abajura mu bantu bari bitabiriye ibirori byo muri Nkuuka kugira ngo bateze umutekano muke. Yasobanuye ko bagerageje kumwataka, ariko akabona uburinzi bwatumye batamugeraho nk'uko bigarukwaho n'ibinyamakuru bitandukanye muri Uganda.

King Saha avuga ko abajura bari kumwe na Bebe Cool atari abantu bari kumwe na we mu myaka ibiri ishize, ndetse akaba yemeza ko yabishyuye kugira ngo bagire uruhare mu guhungabanya ibyishimo byari biri mu birori bya Nkuuka.

Umuyobozi wa King Love Empire Music yagaragaje ko kugira ngo Bebe Cool ajye ku rubyiniro, abateguye ibirori bari babasabye cyane kuko yari yarabihagaritse ku bw’umutekano.

Buti''Ikibazo cyose cyabaye muri Nkuuka byatangijwe na Bebe Cool. Yatumiye abajura abashyira mu bantu. Abajura bari kumwe na we muri ibyo birori ntabwo ari abantu bari kumwe na we mu myaka ibiri ishize. Namwe mwabibonye''.

Ku rundi ruhnde, King Saha yagize ati:"Ni uko yagerageje kumbangamira, ariko ndihangana. Abategura ibirori bagasaba ngo muhe umwanya wo kuririmba".

King Saha ushinja Bebe Cool kumwoherereza abajura 

Bebe Cool ushinjwa  kuvangira ibirori bya King Saha akoresheje abajura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND