Kigali

Abashakanye: Umugabo si we wagahoze atangiza imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/01/2025 8:24
0


Vanessa Marin, utuye muri California, yagaragaje ibintu bine atakora mu mubano wabo nk’umuhanga mu by’imibanire n'ubuzima bw’imyororokere.



Vanessa Marin, umuhanga mu by'imibaire, yavuze ko atakora ibintu birimo gutuma umugabo ahora atangiza imibonano mpuzabitsina cyangwa kumuca intege igihe adashaka kubikora. Asobanura ko kuba umugabo ari we uhora atangiza imibonano bidakwiye, kandi yibutsa ko abagore na bo bakwiye kugira uruhare mu gutangiza iki gikorwa cy'urukundo.

Ikindi yavuze ko atakora ni uguhisha ibyo ashaka mu buriri kugira ngo adakomereka ku mutima w’umugabo we. Yavuze ko kubwizanya ukuri ku byifuzo by’imibonano bishobora kongera ubushobozi bw’abashakanye bwo kumvikana no kwishimira urukundo nk'uko tubikesha Dailymail.com.

Vanessa yongeyeho ko atatuma umugabo we yumva ari we kibazo igihe agize ikibazo cy’imikorere. Abahanga bavuga ko ibyo bishobora gutera umwuka mubi mu mubano. Marin yasoje asaba abantu gushyiraho imipaka myiza no kuganira mu buryo bw’umutuzo, kuko ibi ari ingenzi mu kubaka umubano mwiza.

Vanessa Marin usanzwe ari umuhanga mu by'imibanire yagaragaje ibintu bine atakora mu mubano we n'umugabo we 


Umwanditsi: TUYIHIMITA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND