Mu gihe umwaka wa 2024 ugiye kurangira, umubare w’ibirori by’ubukwe ukomeje kwiyongera mu mujyi wa Kigali, ndetse n’ahandi mu gihugu hose, umufasha wa Perezida w' u Rwanda, Madamu Jeannette Kagame, yatanze inama ikomeye ku ngo nshya. Ni inama ijyanye no kubaka urugo rwiza, rurangwa n’amarangamutima y’ubwumvikane, urukundo n’ubworoherane
Madamu Kagame yashishikarije abakiri bato n'abandi bose bashaka gushinga ingo gushimangira igihango cyo kwitanaho no koroherana, kugira ngo urugo rwabo rube isoko y’umunezero, kandi ubere isoko y'ibyishimo. Yasobanuye ko ari ingenzi gushyira imbere kubahana, gukundana no gufashanya, kugira ngo himakazwe umuco wo kubaka umuryango utekanye kandi uhamye.
Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko nta muntu utifuza gukundwa no gukunda, kandi ko buri wese agomba guha umwanya uwo bashakanye, akamutega amatwi akanamwubaha. Yagaragaje ko urugo rugomba kuba aho abantu babona ubufasha, aho bungurana ibitekerezo mu bwubahane, kandi aho babonera ihumure n’ibyishimo.
Yagaragaje kandi ko ibivugwa ku bijyanye no kubaka urugo bitari byiza, ndetse n’abakunze kugaragaza gusa ibibazo mu ngo zabo, bidakwiye gutuma abantu batinya gushinga urugo. Yaburiye urubyiruko rukunze kugaragaza kutagira inyota yo kubaka urugo, avuga ko ikibafasha kubaka urugo rwiza ari imyumvire ihamye, ishyaka ryo kubana mu rukundo no kwita ku muryango.
Yasabye kandi abakiri bato n'abandi bose bashaka kubaka urugo guha agaciro uruhare rwa buri wese mu rugo, kandi bakagira ubushake bwo kubakira ku rukundo, ubumwe, no kubahana. Yufurije imiryango yose, by'umwihariko imiryango ikiri mishya, umunezero wuzuye, amahoro, n’ubuzima bwiza mu rugo. Yasabye abakiri bato gutekereza ku rugo nk’ahantu h’amahoro no kubana mu cyubahiro.
Mu butumwa bwe yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yagize ati "Mu gushinga urugo, buri wese aba yifuza ko uwo bashakanye amuha umwanya umukwiye mu buzima bwe, mu mibanire yabo ya buri munsi akamutega amatwi, akamwubaha, akamwubahisha mu bandi, akamurwanira ishyaka ndetse agashyigikira ibitekerezo bye.
Kubera ibivugwa ku kubaka urugo, ndetse n’abahitamo kugaragaza ibibi gusa, hari abumva ko nta munezero uba mu rugo. Ibi ntibyagakwiye kuba akarande, kuko hari ingero nyinshi z’abarushinze rugakomera, bakaba babayeho mu munezero.”
Madamu Jeannette Kagame yasoje atanga impanuro z’ingenzi zo kubaka urugo rwiza, rwubakiye ku nkingi z’urukundo n’ubwumvikane, ashimangira ko urugo rwiza rufite imizi ikomeye, rukomeza guha umuntu umutekano n’umunezero mu buzima bwa buri munsi.
Madamu Jeannette Kagame yatanze inama yo kubaka urugo rwiza rurangwa n’amarangamutima y’ubwumvikane, urukundo n’ubworoherane
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO