Kigali

Ibihugu 10 bicuruza urumogi rwinshi ku Isi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/01/2025 10:59
0


Muri iyi minsi ibihugu byinshi byayobotse urumogi [Cannabis] aho rwifashishwa mu bucuruzi no gukoramo imiti itandukanye mu buvuzi bugezweho abandi bakarucuruza binyuranije n'amategeko mu cyiswe (Black market).



Mu mwaka wa 2024, isoko mpuzamahanga ry'urumogi ryakomeje kwaguka, ibihugu byinshi byinjira mu bucuruzi bw'iki gihingwa.

Dore urutonde rw'ibihugu 10 byagaragaje ibikorwa by'ubucuruzi bw'urumogi mu buryo bugaragara nk'uko tubikesha Volza.com.

1. Turkiya: Ni yo iyoboye mu kohereza hanze urumogi, ifite 60% by'ibicuruzwa yohereza hanze aho yohereje urufite akayabo ka miliyoni 1,111 z'amadolari y'Amerika. 

2. Ubuhinde: Bufite 19% by'ibicuruzwa byose bya kanabisi ku isi, ikaba yarinjije miliyoni 425 z'amadolari y'Amerika.

3. Kolombiya: Ifite 9% by'ibicuruzwa byose bya kanabisi ku isi, yohereje kanabisi y’agaciro ka miliyoni 267 z'amadolari y'Amerika.

4. Viyetinamu: Ifite 8% by'ibicuruzwa byose bya kanabisi ku isi, yagize ubucuruzi bw’agaciro ka miliyoni 150 z'amadolari y'Amerika.

5. Ubutaliyani: 25% by’ibicuruzwa by’urumogi (Cannabis sativa L.) Aha ni urumogi rukoreshwa cyane mu buvuzi n'inganda. Ubutaliyani bufite igice cya kane cy'isoko ry’iki gihingwa. Bwinjije angana na miliyoni 10.5 muri uru rwego z'amadolari y'Amerika.

6. Ubuholandi: Bufite 23% by'ibicuruzwa byose by'urumogi, bingana na miliyoni 10 z'amadolari y'Amerika.

7. Portugal: Ifite 15.4% by'ibicuruzwa byose by'urumogi bingana na miliyoni 6.5 z'amadolari y'Amerika nk'uko tubikesha Trendeconomy.com

8. Ubusuwisi: Bufite 13.9% by'ibicuruzwa byose by'urumogi bingana na miliyoni $5.84 z'amadolari y'Amerika.

  • 9. Leta Zunze Ubumwe za Amerika: Mu 2023, zagize miliyoni 28.2 z'amadolari y'Amerika mu kugura amavuta ya hemp yatumijwe hanze, kandi mu 2024 zakomeje kwinjiza aya mavuta avuye mu bihugu 21, harimo Ubuhinde na Nepali. 

10. Ubudage: Mu 2023, bwatumije toni 31,398 za kanabisi ku mpamvu z'ubuvuzi n'ubushakashatsi, izamuka rya 26% ugereranyije n'umwaka wabanje. 

Ibi byerekana ko ubucuruzi bwa kanabisi bukomeje kwiyongera ku isi, aho ibihugu byinshi bikomeye kwinjira muri iri soko rishya, gusa hari ibindi bihugu bitagaragajwemo bitewe nuko, icuruzwa ry'ibiyobyabwenge rikorwa mu buryo butemewe bityo kumenya imibare ya nyayo bikaba bigoranye.

Ibihugu binyuranye bikomeje kuyoboka ubucuruzi bw'urumogi


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND