Kigali

Ghana: Abacuruzi barenga 30,000 barataka igihombo batewe n'isoko ryasenywe n'inkongi y'umuriro

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:3/01/2025 15:40
0


Abacuruzi barenga 85% bacururiza mu isoko rya Kantamanto mu gihugu cya Ghana bagizweho ingaruka n'ingongi y'umuriro aho ibyahiriyemo bigoye kumenya agaciro kabyo.



Kuwa Gatatu, inkongi y'umuriro yibasiye isoko rya Kantamanto, isoko rinini ricuruza imyenda mu murwa mukuru wa Ghana, Accra, ihindura ivu ubutunzi bw'abaranguzi basaga 30,000. Abacuruzi barenga 85% babarizwa muri iri soko bagizweho ingaruka n'iyi nkongi y'umuriro, nk'uko byatangajwe na France24 aho ibicuruzwa bifite agaciro kabarirwa muri za Miliyari byahangirikiye.

Abacuruzi bahuye n’ibi byago baratakamba basaba ubufasha. Fred Asiedu, ufite imyaka 45, yagize ati: “Ibintu byose nari mfite byahiriye hano. Sinzi aho ntangirira. Leta igomba kudufasha.” Adjoa Amu ufite imyaka 39, yavuze ko izi mpanuka zishyira ubuzima bw’umuryango we mu kaga. Ati: “Maze imyaka 12 ncuruza hano, ibi ni byo bintunze n’abana banjye batatu. Ubu nta kintu na kimwe nsigaranye.”

Umuvugizi wa Serivisi y’Igihugu Ishinzwe Kuzimya Inkongi muri Ghana (GNFS), Alex King Nartey, yavuze ko ibi byatewe ahanini n'ibibazo by'amashanyarazi, n'ubwo bakeka ko bishobora kuba byatewe n’ubushake bwa bamwe. Yongeyeho ko kuzimya neza umuriro bishobora gufata indi minsi ibiri nk'uko tubikesha RFI.

Ishyirahamwe ry’Ubucuruzi muri Ghana Traders Advocacy Group Ghana (TAGG) risaba ko Leta yihutira gutanga inkunga kugira ngo imibereho y’abacuruzi itarushaho kuzamba, dore ko basaga 75% batunzwe gusa n’isoko rya Kantamanto.

Kantamanto ni isoko risanzwe rigizwe n’abacuruzi barenga 30,000, kandi ni ahantu h’ingenzi ku batuye mu mujyi wa Accra, cyane cyane abacuruzi b’imyenda ya caguwa, ziva mu bihugu byo mu Burayi.

Leta ntiragira icyo itangaza ku cyo izakora mu gukemura iki kibazo gikomeye cy’abacuruzi bashonje ndetse bagize igihombo gikomeye, no kuzahura ubukungu bw’igihugu bwahatikiriye. Iracyategerejweho ubufasha bwo gusana iri soko ry’ingenzi mu bukungu bw’igihugu. Hagati aho iperereza ku cyateye iyi nkongi rirakomeje.



Igihombo ku bacuruzi barenga ibihumbi 30 baburiye ibyabo mu isoko ryahiye rigakongoka

Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND