Uburyo 15 abarezi bashobora gukoresha bugatuma kwiga biba bishimishije cyane ku banyeshuri bityo bikaba byagira uruhare mu kuzamura ireme ry'uburezi
Mu rwego rwo kuzamura uburyo abanyeshuri bishimira kwiga, abarezi bashobora gukoresha uburyo butandukanye bugatuma amasomo aba meza kandi akurura abanyeshuri.
Uburyo 15 Abarezi Bashobora gukoresha bugatuma Kwiga Biba Bishimishije:
1.Gukoresha imikino y’uburezi: Imikino nko ku rubuga rwa Kahoot cyangwa Quizizz birushaho gukurura abanyeshuri mu myigire.
2.Guteza imbere imishinga y’amatsinda: Iyi mishinga yongera ubufatanye n’imikoranire mu banyeshuri.
3.Kuvuga inkuru: Inkuru zishobora gusobanura ibitekerezo bikomeye mu buryo bushimishije.
4.Kwisanisha n'abubatse izina: Kwambara nk’abantu mu mateka cyangwa gusobanura inzira z’ubumenyi binyuze mu bikorwa bifatika.
5.Gukoresha ubuhanzi: Gushushanya cyangwa gukora ibihangano bifitanye isano n’isomo bifasha abanyeshuri kugaragaza ibyo bumva.
6.Gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiza: Kugira amasomo akoresha ibikoresho nk’imashini za VR, Video na multimedia bitanga ubunararibonye bushimishije.
7.Gushimira ibyo abanyeshuri bageraho: Gutanga ibihembo cyangwa gushima birushaho kubatera akanyabugabo.
8.Kwitabaza imikono isaba gukoresha ubwonko cyane: Gukoresha za puzzles cyangwa inshoberamahanga bihuriye ku isomo, ibyo bizamura imitekereze y'umwana mugushakisha ibisubizo byihuse.
9.Gukora ingendoshuri: Gusohokera mu ngendo shuri cyangwa kwiga ahantu hatandukanye byongera ubunararibonye binyuze mu kubona ibintu bishya.
10.Gukoresha umuziki: Indirimbo na muzika bifasha kwiga cyane cyane mu ndimi n’uburezi bw’ibanze.
11.Gutuma kwiga kuba ku giti cya buri wese: Kwita ku byifuzo n’ibikurura abanyeshuri ibyo bizamura imitekereze binyuze mukugira amatsiko.
12.Gutegura amarushanwa yoroheje: Amarushanwa aciriritse arushaho gushimisha abanyeshuri.
13.Gutumira abatumirwa b’inararibonye: Ibi birushaho gusobanurira abanyeshuri mu buryo bunoze.
14.Gukoresha urwenya: Imigani cyangwa ibisetsa bifasha abanyeshuri gukomeza kugira ubushake bwo kwiga.
15.Guteza imbere ibikorwa bifatika: Kwiga binyuze mu bikorwa bifatika nk’ubushakashatsi cyangwa imyitozo bifasha kwiga byimbitse.
Ibi byose, iyo byashyizwe mu bikorwa neza, bituma amashuri aba ahantu h’umunezero, abanyeshuri bakiga bishimye kandi bashishikajwe n’amasomo yabo nkuko tubikesha Edutimes.com.
Umwanditsi TUYIHIMITIMA Irene
TANGA IGITECYEREZO