Kigali

Real Madrid iri kugera amajanja William Saliba na Trent Alexander-Arnold

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:2/01/2025 15:16
0


Igihe cyo kongera kwiyubaka ku makipe atandukanye cyagarutse muri iri tumba. Ni ubwo rwego Real Madrid yaje ari simusiga kuri Trent wa Liverpool na Saliba wa Arsenal.



Ikipe ya Real Madrid iri mu nzira zo kongera imbaraga gice cy’ubwirinzi, aho bivugwa ko irimo kuganira n’abashinzwe inyungu za William Saliba, umukinnyi w’imyaka 23 wo mu Bufaransa ukinira Arsenal.

Mu gihe amakipe ari guteganya kongera imbaraga mu rwego rwo kuguma kwitwara neza, Real Madrid iri kwifuza umufaransa umaze kuba icyamamare mu bwugarizi bwa Arsenal, William Saliba.

Nk'uko amakuru aturuka muri Espagne abivuga, Saliba ni umwe mu bakinnyi bakomeye Real Madrid yifuza. Akunze kugaragaza ubuhanga mu gufasha ikipe ye kubungabunga umutekano mu izamu, ibyo byatumye akurura amaso ya Real Madrid ikaba imushaka muri iri tumba.

Arsenal yo ntabwo ishaka kugurisha uyu umukinnyi w’ingenzi ku buryo bworoshye. Saliba ni umwe mu batuma iyi kipe itsinda imikino myinshi, kandi ikipe ya Arsenal yamaze kumuha agaciro ka 80 z’amapawundi, ikigaragaza ko idashaka kurekura uyu mukinnyi gutyo gusa.

N’ubwo Real Madrid yerekeje amaso ku mufaransa William Saliba ukina yugarira muri Arsenal, ni na ko andi maso iyahanze mu mujyi wa Liverpool aho yifuza myugariro ukina anyuze iburyo Trent Alexander-Arnold wo muri Liverpool.


Real Madrid ikomeje kwifuza William Saliba ukinira Arsenal

Real Madrid kandi iranashaka Trent Alexander-Arnod wa Liveerpool






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND