Kigali

Diamond Platnumz yaciye agahigo muri Tanzania

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:2/01/2025 17:48
0


Umuhanzi ukunzwe cyane muri Tanzania, Diamond Platnumz, yaciye agahigo mu mwaka wa 2024, aho yabaye umuhanzi wa mbere mu gihugu mu bijyanye n'ubushakashatsi ku ndirimbo z'umuhanzi mu buryo bw'ikoranabuhanga bwakozwe na Charts Tanzania



Diamond Platnumz yagize indirimbo z'umwaka, zakoze amateka ku mbuga zikomeye zicuruza umuziki, harimo Spotify, Audiomack, Boomplay na YouTube.

Mu gihe cyose cy'umwaka wa 2024, Diamond Platnumz yakoze ibikorwa bidasanzwe ku mbuga zisanzwe zikoreshwa cyane n'abakunzi b'umuziki. Indirimbo yitwa Komasa yabaye indirimbo ya mbere yumviswe cyane ku rubuga rwa Spotify, aho yumviswe n'abarenga miliyoni 9.


Ku rubuga rwa Audiomack, indirimbo ye "Mapoz" nayo yaciyemo agahigo, aho yumviswe n'abarenga miliyoni 5.4. Ibi byatumye Diamond Platnumz yongera kugaragaza neza impano ye, ndetse ahiga abandi bahanzi k'urwego rw'igihugu.

Ku rubuga rwa Boomplay, indirimbo Mapoz ikaba yaragize umusaruro utangaje, aho yumviswe n’abarenga miliyoni 29.8, ibi bituma Diamond Platnumz aba  umuhanzi wa mbere ku rubuga rwa Boomplay wa 2024 muri Tanzania.

Indirimbo Enjoy, yakoranye na Jux, nayo yashimishije abakunzi ba muzika, kuko yaje ku mwanya wa mbere ku rubuga rwa YouTube, aho yarebwe n'abarenga miliyoni 59.6. Uyu muhanzi yabashije kugera ku mahirwe yo kumenyekanisha ibikorwa bye ku Isi yose.

Diamond Platnumz kandi yanabaye umuhanzi warebwe cyane ku rubuga rwa YouTube, aho yarebwe n’abarenga miliyoni 440. Ibi byemeza gukomera kwe mu rugendo rw'umuziki kandi byerekana uburyo ibikorwa bye bifite umwanya w’icyubahiro mu ruhando rw’abahanzi bakomeye.

Diamond Platnumz yakomeje kuyobora urutonde rwa Audiomack, aho yumviswe n'abarenga miliyoni 36.3.Yabaye umuhanzi wa mbere krubuga rwa Audiomack, aho indirimbo ze zifashishwa cyane na benshi.

Yakomeje guhiga abandi aho yabaye uwa mbere mu bahanzi bumvwa cyane ku rubuga rwa Boomplay,akaba yarumviswe n'abarenga miliyoni 132.3.

Ibi bikorwa byose byerekana ko Diamond Platnumz ari umuhanzi ukomeje kwigarurira imitima ya benshi muri Tanzania ndetse no ku Isi, aharanira kuzamura urwego rw’umuziki wa Afurika, atanga umusanzu w’inyongera ku bikorwa by’ubuhanzi by'akarere ndetse no mu buzima busanzwe nk'uko bigenda bimugaragaraho.

Umwanditsi: NKUSI Germain 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND