Kigali

Minisitiri mushya wa Siporo arasaba Abanyarwanda kuzajya gushyigikira Amavubi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/12/2024 10:15
0


Minisitiri mushya wa Siporo, Mukazayire Nelly arasaba Abanyarwanda kuzajya gushyigikira ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi ubwo izaba ikina na Sudani y'Epfo mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).



Ku munsi w'ejo kuwa Gatandatu Saa Kumi n'Ebyiri muri Stade Amahoro nibwo Amavubi azakira Sudani y'Epfo mu mukino wo kwishyura w'ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2024 izabera muri Kenya, Tanzania ndetse na Uganda.

Mbere y'uko uyu mukino uba , Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire uheruka gusimbura Nyirishema Richard kuri izi nshingano, yasabye Abanyarwanda kuzawitabira.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X yanditse ati "Umunsi ni ku wa Gatandatu, itariki ni 28/12/2024, aho bizabera ni kuri Stade Amahoro ! Ruzaba rwambikanye hagati y'Amavubi na Sudani y'Epfo. Muzaze twifatanye dufane ikipe yacu. Gura itike yawe bidatinze, uzagere Stade wizinduye maze tubatize umurindi twegukane intsinzi".

Amavubi yatsinzwe umukino ubanza na Sudani y'Epfo ibitego 3-2 ndetse yamaze no gusezererwa mu gushaka itike ya CHAN 2024 nyuma y'uko Sudani yo yatsinze imikino yayo ibiri yakinnyemo na Ethiopia ndetse ni nayo ihabwa menshi yo kuba yakweguna iyi tike imwe yari ihataniwe n'ibihugu 5.

Minisitiri wa Siporo arasaba Abanyarwanda kuzajya gushyigikira Amavubi 

Ibiciro byo kujya kureba umukino w'Amavubi na Sudani y'Epfo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND