Kigali

Ruben Amorim yatangaje umukinnyi wa mbere ashaka ko Man United igura

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/12/2024 18:37
0


Nyuma y’uko Manchester United itsinzwe ibitego 2-0 na Wolverhampton, umutoza w’iyi kipe, Ruben Amorim, yahise akoresha uyu mukino nk’amahirwe yo gutoranya umukinnyi ushobora kwiyongera mu ikipe ye agatanga umusaruro.



Nk’uko byatangajwe na The Telegraph, Amorim yasabye ubuyobozi bwa Manchester United gukora uko bishoboka bagasinyisha rutahizamu wa Wolverhampton, Matheus Cunha. 

Uyu mukinnyi w’umunya-Brazil w’imyaka 25, arimo gushakishwa cyane kubera ubushobozi bwe buhambaye mu kibuga yagaragaje akina na Man United.

Manchester United iri mu makipe akomeye ashaka imbaraga za Cunha, ariko Arsenal nayo ishobora kwinjira mu rugamba rwo kumusinyisha, cyane cyane ko bari gushaka umusimbura wa Bukayo Saka umaze iminsi afite ikibazo cy’imvune.

Matheus Cunha amaze kwigarurira imitima y’abatoza n’abakurikiranira hafi shampiyona ya Premier League. Mu mikino 18 yakinnye uyu mwaka, amaze kugira uruhare mu bitego 14 bikubiyemo gutsinda no gutanga imipira ivamo ibitego. Ibi byatumye aba umwe mu bakinnyi beza bari kuvugisha abantu muri shampiyona.

Mu mukino Wolves yatsinzemo Manchester United, Cunha ni we wafunguye amazamu atsinda igitego cyiza, avana umupira muri koruneri agahita atsinda neza. Iyi myitwarire ni yo yatumye Ruben Amorim asaba byihutirwa ko uyu mukinnyi yajya muri Manchester United.

Biteganyijwe ko Manchester United ishobora kugira amahirwe yo kubona Cunha mbere y’uko Arsenal yinjira mu biganiro. Icyakora, buri kipe izaba ifite intego yo kwerekana ko ariyo ifite gahunda ifatika yo kumufasha gukomeza kwerekana impano ye idasanzwe.

Gusinyisha Matheus Cunha bishobora gufasha ikipe izamwegukana gukomeza guhatana mu mikino ikomeye, kandi akazahinduka umukinnyi ufite akamaro mu gutanga umusaruro ku rwego rwo hejuru.

 

Cunha yatangiye kuvugisha amakipe arimo na Man United

Ruben Amorim ari mu bihe bitoroshye muri Man United






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND