Kigali

Hari iyo byamusabye gusubiramo! Bob Keve yinjiranye mu muziki umuzingo w’indirimbo 7

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2024 16:12
0


Umuhanzi Nishimwe Keve wahisemo Bob Keve nk’amazina azamuranga mu rugendo, yatangaje ko yahisemo kwinjirana mu muziki umwihariko, yiyemeza gushyira hanze indirimbo zirindwi (7) icyarimwe, kugira ngo ibitekerezo abantu bazamuha azabe ari byo ashingiraho mu gukomeza gukora umuziki yiyeguriye.



Uyu musore yamuritse ku mugaragaro izi ndirimbo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, ni nyuma y’amezi arenga atatu azikoraho yifashishije aba Producer barimo Mad BNS, Popiyeeh ndetse na Bob Pro wazinononsoye mbere y’uko zisohoka.

Yagaragaje ko Extended Play (EP) ye ya mbere iriho indirimbo zirindwi (7) kandi nta wundi muhanzi bakoranye.  Hariho indirimbo nka ‘Niko meze’, ‘Wahalla’, ‘Nosara’, ‘Molsa’, ‘Addicted’, ‘Made’ ndetse na ‘Macalena. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Bob Keve yavuze ko yahisemo uyu muvuno wo kwinjira indirimbo 7 mu ruhando rw’umuziki kubera ko yashakaga kwimurika mu buryo butandukanye n’ubw’abandi.

Ati “Buri muhanzi wese iyo yinjira mu muziki agira umwihariko we. Rero, njyewe mpitamo kwinjira mu muziki natekereje ubu buryo bwo gusohora indirimbo 7 icyarimwe. Navuga ko ari indirimbo zangoye cyane mu ikorwa ryayo, ahanini bitewe no kuba ntari kumwe imbona nkubone n’aba Producer mu bihe bitandukanye.”

Uyu musore wavukiye i Gicumbi, ariko muri iki gihe akaba abarizwa mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko yinjiye mu muziki kubera ko awukunda kandi ‘uko byagenda kose abantu bazamenya impano yanjye’.

Ati “Ubu byaroroshye hamwe n’ikoranabuhanga, umuntu ashobora gukora umuziki akamenyekana ku rwego rw’Isi uko byagenda kose. Rero, niwo murongo nafashe kandi bizakunda uko byagenda. Ni nayo mpamvu nahisemo kubanza kwikorana kugirango abantu bumve neza impano yanjye."     

Bob Keve avuga ko nta wundi muntu wo mu muryango w’iwabo ukora umuziki mbese ‘ni njye ubabimburiye’. Ati “Urumva rero ngomba gukora uko nshoboye nkabahesha ishema uko byagenda kose rwose. Ni icyemezo umuntu yafashe yatekerejeho, kandi ni urugendo rw’ibishoboka hamwe no gushyigikirwa na benshi.” 

Rwari urugendo rukomeye

Indirimbo zose zigize EP ye ya mbere yahisemo kuzikorera amashusho ameze kimwe, ahanini bitewe n’intego yari yihaye y’uko uyu mwaka ugomba kurangira yinjiye mu muziki.

Yavuze ko mu ndirimbo zose ziri kuri EP indirimbo ‘Addicted’ ariyo yamugoye mu ikorwa ry’ayo kuko umushinga wayo wabuze, bongera gutangira bundi bushya.

Ati “Umushinga w’iyi ndirimbo warabuze, biba ngombwa rwose ko twongera gutangira bundi bushya, nawe urabyumva gukora indirimbo ikarangira, bwacya mu gitondo bati indirimbo yabuze, urumva nawe rero kongera gutegura ibintu byose, kari akazi gakomeye, ariko byarashobotse.”

Bob Keve yavuze ko iyi EP ye “Nyitezeho ko abantu bazayumva bazahita banshyigikira, mbese nkabona urukundo rwabo mu gihe ubu ari bwo ntangiye urugendo rw’umuziki wanjye, ni nayo mpamvu nahisemo gusohora indirimbo nyinshi, kuko nashakaga gutanag ibintu binini.”

Muri rusange indirimbo ziri kuri EP, zitsa cyane ku rukundo ndetse n’ubuzima bwa buri munsi. Nko mu ndirimbo ‘Niko meze’ aririmba ku musore wabaswe n’inzoga, ku buryo aba yumva yaguma mu buzima bwo kwirenza amacupa. Ati “Kazane nkasome iby’ejo bibara ab’ejo.”

Bob Keve avuga ko uyu mwaka awufiteho urwibutso rukomeye, kuko ari bwo atangiye umuziki mu buryo bwemewe nk’umunyamwuga. Ati “Ni umwaka mwiza kuri njye, kuko niwo mwaka ntangiyeho urugendo rwanjye rw’umuziki, mu buryo bw’umwuga, kandi bugaragarira buri wese.” 

Bob Keve yasohoye indirimbo 7 zigize EP ye nshya yise ‘Big Mind’ yakozweho n’aba Producer banyuranye

Bob yavuze ko yari yiyemeje gutangira umuziki mu 2024, none abigezeho mbere y’uko umwaka urangira
  

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 7 ZIGIZE EP YA BOB KEVE

">

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'MADE' YA BOB KEVE

">

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'NIKO MEZE' YA BOB KEVE
">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND