Henry Mwinuka wamamaye nk’umutoza w’ikipe ya Patriots BBC, yerekeje muri Tigers BBC, aho yasinyiye amasezerano y’imyaka ibiri. Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’igihe cy’imyaka ibiri Mwinuka amaze mu ikipe ya Patriots, nyuma yo kuhagaruka avuye muri REG BBC.
Umuyobozi wa Tigers BBC, Shyaka Francis,
yemeje aya makuru avuga ko basinyishije uyu mutoza w’izina rikomeye muri
Basketball y’u Rwanda, anavuga ko Tigers BBC yifuza guhindura byinshi nyuma y’uko
umwaka ushize ikipe yabo yatsindwaga mu buryo butari bunoze.
Mu kiganiro yagiranye na Igihe.com Shyaka
yavuze ko intego z’uyu mwaka ari ugutwara igikombe cya Shampiyona. Yagize ati: “Iyo uzanye umutoza ukomeye uba ushaka kugera ku ntego z’ikomeye. Ntabwo tuje
kwitabira gusa, ahubwo tuje guhatanira Igikombe cya Shampiyona. Imikino ya
Kamarampaka twarayigezemo, tuzi uko bimeze.”
Henry Mwinuka ni umutoza ufite ibigwi
byihariye, kuko amaze gutwara ibikombe bitanu bya shampiyona, birimo bitatu
yegukanye atoza Patriots BBC ndetse na bibiri yahesheje REG BBC. Ubunararibonye
bwe bugaragaza ko ashobora kuzahindura byinshi muri Tigers BBC.
Shampiyona y’umwaka utaha iteganyijwe
gutangira tariki ya 24 Mutarama 2025, aho Tigers BBC izahura na Espoir BBC mu
mukino wa mbere. Abakunzi b’uyu mukino biteze byinshi kuri Mwinuka n’impinduka
azazana muri iyi kipe.
Umunya Tanzania Henry Mwinuka yerekeje muri Tigers BBC
TANGA IGITECYEREZO