Police FC yakiriye Gasogi United mu mukino ukomeye w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, maze ibasha kwegukana intsinzi y’ibitego 2-0. Uyu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, waranzwe n’umupira wagendaga gake ku mpande zombi.
Igice cya mbere cyaranzwe no kugorana ku mpande zombi, kuko amakipe yageragezaga gusatira ariko bikarangira nta gitego kibonetse. Ku munota wa nyuma w’igice cya mbere, Anni Elijah wa Police FC yagerageje amahirwe akomeye yo gutsinda, ariko umusifuzi avuga ko yakoreye amakosa Joseph Rama wa Gasogi United.
Police FC yakomeje gushaka uburyo bwo gufungura amazamu, maze Chukwuma Olidi ateye ishoti rikomeye ryagaruwe neza n’umuzamu wa Gasogi United, Dauda Ibrahim Bareli.
Ku rundi ruhande, Gasogi
United nayo yari ifite amahirwe abiri akomeye, harimo ishoti rya Danny
Ndikumana ryagaruwe na myugariro wa Police FC, Issah Yakubu.
Mu gice cya kabiri, Police FC
yakomeje gusatira bikomeye. Ku munota wa 47, Hakizimana Muhadjir yatanze
umupira mwiza imbere y’izamu rya Gasogi United, ariko nta mukinnyi n’umwe wa
Police FC wabashije kuwubyaza umusaruro.
Ubwo umukino wakomezaga, abafana ba
Police FC batangiye kuririmba indirimbo “Murera”, isanzwe izwi cyane
nk’iy’ikipe ya Rayon Sports, ibintu byashimishije benshi mu bari kuri sitade.
Ku munota wa 67, Police FC yabonye
igitego cya mbere gitsinzwe na Msanga Henry nyuma yo guhabwa umupira mwiza na
David Chimezie. Iki gitego cyahaye Police FC imbaraga zo gukomeza gusatira.
Mu minota ya nyuma y’umukino, ku
munota wa 83, Anni Elijah yongeye kugaragaza ubuhanga bwe atsinda igitego cya
kabiri. Elijah yakinnye neza umupira inshuro eshatu mbere yo gutsinda igitego
cy’ubwiza bwinshi, bishimisha cyane abafana ba Police FC.
Gutsinda uyu mukino byahesheje
Police FC umwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona, ifite amanota 23. Gasogi
United, yo, yagumye ku mwanya wa gatandatu n’amanota 20.
Iyi ntsinzi yerekanye ko Police FC
iri mu makipe afite amahirwe yo guhatanira imyanya yo hejuru muri shampiyona,
mu gihe Gasogi United nayo ishobora kongera imbaraga ngo ikomeze guhatana mu
mikino iri imbere.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Gasogi United
Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC
Police Fc yatsinze Gasogi United ibitego bibiri ku busa ifata umwanya wa gatatu
TANGA IGITECYEREZO