Kigali

Cristiano Ronaldo yegukanye ibihembo, yemeza ko Vinicius ari we wari ukwiriye Ballon d'Or

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/12/2024 22:42
0


Rutahizamu w'ikipe y'igihugu ya Portugal na Al Nassr yo muri Arabia Saudite yegukanye igihembo cy'Umukinnyi mwiza wo mu Burasirazuba bwo hagati ndetse n'icy'umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka, atangaza ko Vinicius Junior ari we wari ukwiriye Ballon d'Or ya 2024.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024 ni bwo hatanzwe ibihembo bya Globe Soccer ku bakinnyi, abatoza ndetse n'amakipe yitwaye neza muri uyu mwaka wa 2024 mu birori byabereye i Dubai 

Muri ibi bihembo Cristiano Ronaldo yahawe icy'umukinnyi mwiza wo mu Burasirazuba bwo hagati ndetse anegukana icy'umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka anagira byinshi atangaza. 

Yavuze ko Vinicius Junior ariwe wari ukwiriye gutwara igihembo cya Ballon d'Or ya 2024 bijyanye nuko yatwaye igikombe cya Champions League ndetse akaba yaranatsinze ku mukino wa nyuma.

Yagize ati " Njye mbona, Vinícius yari akwiriye gutsindira umupira wa zahabu [Ballon d'Or ].

Ni akarengane ku bwanjye. Ndavuga hano imbere ya buri wese. Bayihaye Rodri na we yari abikwiye, ariko bakagombye kuba barayihaye Vinícius kuko yatwaye igikombe cya UEFA Champions League kandi yatsinze igitego ku mukino wa nyuma."

Cristiano Ronaldo yavuze ko buri gihe ibi bihembo bya Ballon d'Or bihora bimeze kimwe akaba ariyo mpamvu yikundira ibya Globe Soccer kuko byo bica mu mucyo.

Uyu mukinnyi kuva yagera mu ikipe ya Al Nassr yo muri Arabia Saudite mu mwaka wa 2023 akomeje kwitwara neza aho amaze gukinira iyi kipe imikino 83 akaba amaze gutsindamo ibitego 74.

Cristiano Ronaldo yari yaherekejwe n'umugore we 

Cristiano Ronaldo yahawe igihembo cy'umukinnyi mwiza wo mu Burasirazuba bwo hagati 

Cristiano Ronaldo yavuze ko Vinicius Junior ariwe wari ukwiriye Ballon d'Or ya 2024









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND