Kigali

Butera Knowless yasubije abatekereza ko yaba atabanye neza na Bwiza

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/12/2024 6:49
0


Umuhanzikazi Butera Knowless yatangaje ko nta kibazo afitanye ba Bwiza, ahubwo yifuza ko we n'abandi bakobwa bakomeza gutera imbere, bagasenya umugozi umwe.



Atangaje ibi, ahanini biturutse mu kuba ku mbuga nkoranyambaga, byaravuzwe cyane atabanye neza na  Bwiza. 

Knowless niwe wari umutumirwa mu gace kazwi nka 'Meet me tonight" mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, cyabereye muri Camp Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024.

Yaganirije urubyiruko yibanze cyane ku rugendo rwe rw'umuziki, ndetse n'amasomo yakuyemo, n'aho ashaka ko abato baganisha inganzo yabo.

Umwe mu bitabiriye iki gitaramo, yamubajije niba abanye neza na Bwiza, cyane ko atagaragaye mu bahanzi bakiriwe n'Umukuru w'Igihugu kandi nawe atuye mu Karumuna muri Bugesera.

Uyu musore yabajije ibibi, ashaka kumenya niba Knowless ariwe wari ufite mu nshingano gutumira abahanzi, noneho akaba yarasize Bwiza ku bushake.

Mu gusubiza, Knowless yumvikanishije ko nta ruhare yagize, kandi niwe wari wasabye Umukuru w'Igihugu, kuzabashakira umwanya akabasura nk'abaturanyi.

Yavuze ati "Ndagisubiza mu buryo bworoshye, kandi twese turi bakuru turabizi. Ikintu turi Kuvuga ni icyerekeranye n'Umukuru w'Igihugu, njyewe ndi Butera, ndi inde ufite ubushobozi ku buryo ubu nonaha nahaguruka nkavuga nti inkuru hano zizararangiye reka tujye kuganira na Boss (Perezida Kagame) mfite ubwo bushobozi? "

Abitabiriye bati 'Oya" yungamo ati "Ibyo birasubiza ibintu byinshi rero. Hari ibintu bimwe na bimwe nk'abantu bakuru nk'abanyarwanda, dushobora kugiriramo urwenya cyangwa tukagira gute ariko ni bya bindi navugaga y'uko hari n'ahantu tuba tugoma kugarukira".

Yavuze ko azi Bwiza nk'umuhanzi mwiza, kandi amwifuriza iterambere. Yavuze ko Bwiza akiri muto, kandi akomeje kwigaragaza ku isoko, bityo ntakwiye gucika intege. Ati "Nifuza kumubona ahantu kure ndetse atari we gusa."

Knowless yavuze ko hari igihe byigeze kubaho, aho wasangaga mu bahanzi bagombaga kuririmba mu gitaramo runaka, harimo umukobwa umwe 'ariwe njyewe, mwaba benshi mukaba babiri'.

Ati "Niyo waba ushaka gukora ngo ukire bingana gute ntabwo icyo kintu cyagushimisha ngo ujye mu irushanwa, ugasanga uri muri 'Bus' y'abagabo wicayemo uri umwe. Ntabwo bishobora ku gushimisha."

Knowless yavuze ko amarushanwa yose yitabiriye, yagiye ahura n'imbogamizi zirimo kuba yarakoraga ari wenyine. Ati "Nta kibazo nta kimwe mfite nawe nta n'ikindi nagirana n'undi. Buriya ibibazo biterwa n'abantu, ariko binakemurwa n'abantu."

 

Butera Knowless yatangaje ko nta kibazo yigeze agirana na Bwiza 

Knowless yavuze ko Bwiza n'abandi bakobwa bari kwinjira mu muziki bakwiye gushyigikirwa  

Butera Knowless yari kumwe n’umugabo we Ishimwe Karake Clement mu gitaramo cya Gen-Z Comedy 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'BEST FRIEND' YA BWIZA NA THE BEN

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UZITABE' YA BUTERA KNOWLESS

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND