Igitaramo “Icyumba cya Rap” cyatumiwemo abaraperi 13 cyasubitswe ku munota wa nyuma bitewe n’imvura nyinshi yaguye ikangiza bimwe mu byari byateguwe. Yaguye ari nyinshi, mu gihe bamwe mu bantu bari batangiye kugera kuri Canal Olympia, aho cyari kubera.
Iki gitaramo cyari kubera kuri Canal Olympia, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, ndetse ibihumbi by’abantu bari bamaze kwigwizaho amatike, bategereje ko bataramirwa n’aba bahanzi.
Iyi mvura yaguye ari nyinshi, ku buryo hari ibyuma byanyagiwe, intebe ziranyagirwa, bituma abateguye iki gitaramo bafata umwanzuro w’uko gisubikwa.
Ni igitaramo cyari kuririmbamo abaraperi 13 bakomeye kandi bagezweho muri iki gihe. Ishimwe Eugene uri mu bari gutegura iki gitaramo yabwiye InayRwanda ko banzuye gusubika iki gitaramo kubera “Imvura nyinshi yangije ibikorwa byinshi twari twateguye, twemeje ko rero iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, tariki 10 Mutarama 2025."
Abaraperi Fireman, Green-P, Bull Dogg ndetse na P-Fla bari biteguye mu buryo bukomeye gususurutsa abakunzi babo
Icyumba cya Rap, ni kimwe mu bitaramo cyari kitezweho guherekeza umwaka wa 2024 mu buryohe
Abaraperi B-Threy, Zeo Trap ndetde na P-Fla bari bamaze iminsi mu myiteguro ikomeye
Iki gitaramo cyari kubera kuri Canal Olympia, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024- Abateguye iki gitaramo bavuze ko abaguze amatike yaguzwe ari nayo azakoreshwa ku munsi w'igitaramo
TANGA IGITECYEREZO