Rwiyemezamirimo akaba n'ukora ibikorwa by'ubugiraneza, Catherine Bashabe uzwi ku mazina ya Kate Bashabe yasangiye Noheli n'abana basaga 1000 bo mu Murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro.
Ni igikorwa cyabaye kuri
uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, aho aba bana biga mu mashuri abanza bahawe ibyo kurya no kunywa ndetse n'ibikoresho by'ishuri birimo amakayi,
amakaramu n'ibikapu byo kubitwaramo.
Tuyisenge Jean Felix ni umwe muri aba bana bahawe ubufasha ugeze mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza. Yavuze ko ibikoresho yahawe yabyishimiye ndetse bigiye kumufasha mu kunoza imyigire ye, ku buryo azabasha kwiga neza kugira ngo azabashe gutsinda neza.
Yagize ati: "Ndumva meze neza ku bikoresho nahawe, bikaba bigiye kumfasha kongera imyigire yanjye, niga neza kandi nakora neza kugira ngo nzatsinde ikizamini cya Leta."
Umwe mu babyeyi b'abana bahawe ibi bikoresho, Iradukunda Donatha yavuze ko yishimiye kuba babatekerejeho bakagenera abana babo ibikoresho cyane ko ari kimwe mu bibagora cyane bijyanye n'ubushobozi budahagije bafite.
Ati: "Njye ku giti cyanjye byanshimishije kuko ni ubwa mbere mbonye ikintu cy'inkunga cy'igikoresho cy'umwana wanjye. Byangoraga rero, kubona ibikoresho birangora amafaranga y'ishuri n'ibindi bikangora, ariko ni ukuri byanshimishije cyane pe.
Kate Bashabe yabwiye
abana ko uretse gusangira na bo ibyishimo bya Noheli, yatekereje no kubafasha
kwiga neza, bagatsinda.
Ati: "Icyaduhurije
hano ni ugusangira Noheli ariko ikindi gikomeye ni ukubashyigikira mu myigire
yanyu. Kuko iyi mwize mukubaha ababyeyi, mukubaha abarimu, bizatuma mutsinda
neza."
Kate yakomeje abwira
abana bahawe ibikoresho by'ishuri ko icyo Igihugu kibifuzaho ari ukuzaba abantu
bakomeye.
Ati: "Kubera ko
natwe tuba twitanze tukavuga ngo reka turebe ikintu twafasha abana
b'Igihugu. Namwe rero muzige, mutsinde neza kuko icyo tubifuzaho ni ukuzaba
abantu bakomeye, abaganga, abasirikare, abayobozi. Ejo hazaza ni mwe Igihugu
gihanze amaso."
Yasobanuye ko yahisemo gutanga umusanzu we mu burezi, kuko usanga umubare w'abana benshi bata ishuri babiterwa no kubura ubushobozi bwo kwishyura amafaranga y'ishuri, kugura ibikoresho nkenerwa n'ibindi.
Akomoza ku cyamusunikiye gukora iki gikorwa, yagize ati: "Ni umutima wo gufasha umuntu aba afite, kandi ibi bikorwa tugenda dukora bigira ingaruka nini ku bandi bantu.
Twebwe intego yacu ni uko abana bashobora kwiga neza, kandi nsaba n'Abanyarwanda muri rusange, umuntu wese ufite ubushobozi ntabwo ari ngombwa ko buba bwinshi, dushyire hamwe dufashe igihugu cyacu, dufashe abana basubire mu ishuri, tubafashe kwiga, n'ibindi bintu byinshi.
Nashishikariza Abanyarwanda bakurikirana ibikorwa dukora, ntabwo tuba tubikora kugira ngo tubirateho, twiyemere ko dufite byinshi ahubwo ni ukugira ngo natwe urukundo Imana yaduhaye [...]."
Umuyobozi Nshingwabikorwa
w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yashimiye Kate Bashabe, avuga ko igikorwa
cyiza yakoze gikwiye kubera abandi urugero.
Yasabye abana bagize
amanota mabi mu gihembwe cyashize kwikubita agashyi.
Ati: "Iyo turi mu
bihe nk'ibi biba ari ibyo gutekereza ibyiza twakoze kugira ngo tubisigasire,
aho twakoze nabi twikosore kugira ngo dutangirane umwaka ingamba nshya. Mujye
muzirikana urukundo bakuru banyu baba babereka, si uko bafite byinshi ahubwo ni
uko bafite umutima mwiza."
Yashimiye Kate Bashabe wateguriye abana umunsi mukuru ndetse akiyemeza gusangira na bo Noheli abagenera ibikoresho bizabafasha mu masomo yabo, aragira ati: "Uburezi niyo mpano ikomeye. Kuko iyo utumye umwana yiga neza, utuma na we abasha gutekereza icyo yakorera abandi igihe na we azaba amaze kugira aho agera."
Uretse gusangira n’aba
bana, Kate Bashabe yabahaye impano ziganjemo ibikoresho by’ishuri bazifashisha
mu gihembwe gitaha cy’amasomo yabo.
Kate Bashabe yasangiye Noheli n'abana bagera ku 1000 b'i Masaka mu Karere ka Kicukiro
Kate yavuze ko yahisemo gutanga ubufasha bwe mu gushyigikira uburezi bw'abana baturuka mu miryango itishoboye kuko ari bo Rwanda rw'ejo
Ni igikorwa cy'urukundo asanzwe akora buri mwaka
Abana bahawe ibikoresho bizabafasha mu myigire yabo birimo ibikapu, amakayi n'ibindi
Ababihawe bavuze ko bigiye kubafasha kurushaho gutsinda neza mu myigire yabo
Umubyeyi wa Kate Bashabe yari yitabiriye mu rwego rwo gushyigikira umukobwa we mu gukora igikorwa cy'urukundo
Ni igikorwa yari yishimiye cyane
Byari ibyishimo bikomeye ubwo Pele Noel yahasesekaraga
Aha uwaje ahagarariye Ingabo z'u Rwanda yafashaga umwana gupfundura icyo kunywa
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yashimiye byimazeyo Kate Bashabe watekereje gutanga umusanzu ukomeye mu burezi bw'abana
Umuhanzi Juno Kizigenza ni umwe mu batumye umunsi uba mwiza kurushaho
Yabasusurukije yifashishije ibihangano bye byagiye bikundwa n'abatari bacye
Kate Bashabe na we yafatanyije n'abana kwizihirwa
Byari ibyishimo gusa gusa
Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze iki gikorwa
AMAFOTO: Doxivisual - InyaRwanda
TANGA IGITECYEREZO