Benni McCarthy wahoze ari umutoza w’abataha izamu muri Manchester United, ari mu biganiro byimbitse bigamije kumugira umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ya Kenya.
Amakuru aturuka muri Afurika y’Epfo aho uyu mutoza akomoka aravuga ko ibiganiro hagati y’impande zombi bigeze kure kandi hari amahirwe akomeye ko azajya gutoza Kenya, ikaba yaba ari inshuro ye ya mbere atoje ikipe y’igihugu.
Ikipe y’Igihugu ya Kenya yirukanye
umutoza Engin Firat nyuma y’imyaka itatu yari amaranye nayo, ibintu byatumye
ishyiraho gahunda yo gushaka umutoza mushya mbere y’imikino y’amajonjora yo
gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Biteganyijwe ko McCarthy azatangira
akazi muri Werurwe 2025, mu mukino wo kwishyura na Gabon uzaba ku itariki ya 17
Werurwe 2025.
McCarthy afite amateka akomeye mu
mupira w’amaguru nk’umukinnyi, aho yakinnye mu makipe arimo Ajax, Celta de
Vigo, FC Porto, Blackburn Rovers, na West Ham United. Yarangirije urugendo rwe
rwo gukina mu ikipe ya Orlando Pirates muri Afurika y’Epfo.
Nk’umutoza, amaze gukora mu makipe
atandukanye harimo Cape Town City, Amazulu ndetse na Manchester United aho yari
ashinzwe gutoza ba rutahizamu.
Uyu mwanya mushya aramutse awubonye,
byaba ari indi ntambwe ikomeye kuri McCarthy mu rugendo rwe rw’ubutoza no mu
kuzamura urwego rw’umupira wa Kenya ku ruhando mpuzamahanga.
Benni McCarthy uri kumwe na Rqasmus Hojlund arifuzwa n'ikipe y"igihugu ya kenya, cyane ko yabaye umutoza wa ba rutahizamu muri Man United
TANGA IGITECYEREZO