Itsinda rya Nessa na Beat Killer ryatangaje ko riri mu myiteguro yo gusohora indirimbo icumi (10) zigize Album yabo nshya bise “Karma” bakoze cyane muri uyu mwaka wa 2024 n’ubwo waranzwe n’ibibi byinshi byakomerekeje imitima yabo.
Album yabo iriho indirimbo bitiriye Album ‘Karma’, ‘Icyegeranyo’ bakoranye na G-Bruce, ‘Ni Razima’, ‘Ambulance’, ‘Kugakanu’ bahuriyemo na Bushali, ‘Igisoro’, ‘Byanyabyo’ bakoranye na B-Threy, ‘System’, ‘Tuhaporomore’ bakoranye na Zeo Trap ndetse na Hit Irarangira.
Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi Album yakozwe na Beat Killer, ni mu gihe amashusho yakozwe na Yoga, ni mu gihe Album yanononsowe na Rico Brain.
Nessa yabwiye InyaRwanda ko kwifashisha aba baraperi kuri iyi Album yabo ahanini bashingiye ku mibereyeho yabo ya buri munsi n’ubushuti basanzwe bafitanye.
Ati “Buriya kugirango ukore indirimbo ibe nziza, ni uko uba wakoranye n’abantu muhuje, mwaganiriye ku gikorwa muri gukora. Kuri Album rero, tujya gutekereza aba bahanzi ni uko ari bo baraperi b’abahanga dufite, ntabwo natinya kubivuga.”
Nessa yavuze ko Album yariho indirimbo nyinshi, bahitamo kuzigabanya ‘kugirango duhe umwanya abantu babashe kumva neza Album’.
Akomeza ati “Twagabanyije indirimbo rero, bivuze ngo nyuma y’iyi Album hari n’ibindi bikorwa muzabona, ni ukuvuga ngo twebwe ikintu twijeje Abanyarwanda, ni uko uretse aba bahanzi hari n’abandi twifuza gukorana nabo, indirimbo bazagenda bazumva nyinshi, ariko impamvu aba ngaba nibo baraperi b’abahanga dufite, ntabwo natinya kubivuga.”
Uyu mugore yavuze ko bahisemo kwita Album yabo ‘Karma’ kubera ko izumvikanisha byinshi abantu babizabaho, ubuzima bwa buri munsi, ibyavuzwe mu gihe bitandukanye byasohoye n’ibindi bishimangira ko ubuzima ari bugari kuri buri wese.
Yavuze ko iyi Album izumvikanisha ko ibiri kuba mu itangazamakuru muri iki gihe, birimo abanyamakuru bafungwa mu bihe bitandukanye, ari ikimenyetso cy’uko ‘Karma’ ibaho.
Ati “Ukurikije uyu mwaka ibintu biri kuba mu itangazamakuru, ntagushidikanya ko ari ‘Karma’ ikomeza itugaruka, umuntu mukuru yumva icyo washatse tuvuga.”
Yavuze ko n’ubwo babashije kugera ku gusohora iyi Album, ariko 2024 wabaye umwanya mubi kuri bo, n’ubwo hari n’ibyo bishimira bagezeho.
Ati “2024 ni umwaka dufata nk’uwaduciriye inzira, ni umwaka abantu benshi basobanukiwe Nessa na Beat Killer ariko ni umwaka nanone twizemo ibintu byinshi bitandukanye, ni umwaka wadusigiye isomo. Ni umwaka wadushimishije cyane, urebye ku muziki wanjye, ariko ni nawo mwaka watubabaje kurusha indi myaka yose yabayeho, 2024 niwo mwaka watubabaje rwose.”
Yavuze ko uyu mwaka bakomeretse mu buryo bukomeye, kandi bifuza ko igihe kimwe bazasangiza abakunzi babo, inkuru y’ibyababayeho.
Ati “Ni ikintu tubitse ku mutima tuzabwira abadukurikira igihe nikigera, cyaratubabaje cyane, ntikijya kituva ku mutima.”
Nessa na Beat Killer batangaje ko kuri Noheli bazashyira hanze Album ‘Karma’
Nessa yavuze ko 2024 wabaye umwanya mubi, ku buryo bumva ko igihe kizagera bakabihishurira abantu
Nessa na Beat Killer bavuze ko gukorana na Zeo Trap, Bushali na B-Threy bashingiye ku buhanga bw’abo n’umubano basanzwe bafitanye
TANGA IGITECYEREZO