Turatsinze Olivier umaze kuba ikimenyabose mu mukino wa Basketball y’u Rwanda, yifurije abanyarwanda bose Noheli nziza, aho abayizihiza bari kwizihiza ivuka rya Yezu.
Ku isi hose, abemera ivuka rya Yezu Kristo ko yihinduye umuntu akaza kwitangira abanyabyaha ku isi, bari kwizihiza umunsi yavukiyeho wa Noheli.
Abanyarwanda nabo ntabwo baba batanzwe mu kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli cyane ko ubanezeza bikomeye cyane.
Mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda mu kwizihiza
umunsi mukuru wa Noheli, Turatsinze Olivier ukinira Kepler BBC yifurije
abanyarwanda bose kuryoherwa na Noheli.
Turatsinze
Olivier mu butumwa yanyujije ku Inyarwanda.com yagize ati: “Ku banyarwanda bose
bizihiza umunsi ukomeye nk'uyu, nimwishime kandi munezerwe inkuru nziza
yadutashyemo umukiza w'isi yatuvukiye hallelujah!
Ndabifuriza
kwakira umwami Yezu Kristo avukire muri twe kandi akorere muri twe kuko imibiri
yacu ari zo nsengero zikomeye. Mugire umunsi mwiza w'ivuka rya Yezu Kristo murakoze."
Turatsinze
Olivier wifurije abanyarwanda bose kuryoherwa na Noheli ni umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda
bakomeje kwigarurira imitima ya benshi mu mukino wa Basketball ya hano mu Rwanda.
Turatsinze
Olivier ni umwe mu bakinnyi b’intangarugero, kuko shampiyona ya 2023 ya
basketball niwe yatowe nk’umukinnyi w’irushanwa MVP, aba umukinnyi wartsinze
amanota menshi ndetse afasha Espoir BBc gusoreza ku mwanya wa gatatu.
Muri uyu mwaka uri kugana ku musozo, Turatsinze Olivier nawo yawukoreyemo amateka akomeye cyane, kuko yafashije ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya 3x3 kuba iya kabiri mu gikombe cya Africa, ndetse aza mu ikipe ya Africa ya 3x3.
Turatsinze Olivier yifurije abanyarwanda Noheli nziza
TANGA IGITECYEREZO