Miss Kalimpinya Queen yasubitse irushanwa ryo gusiganwa mu modoka yari yaratumiwemo muri Uganda kubera impanuka aheruka gukora.
Ibi yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukuboza 2024.
Uyu mukobwa yavuze ko impamvu atazaryitabira ari ukubera impanuka aheruka gukora bityo akaba yaragiriwe inama n'abaganga ko atajya kurushanwa.
Yavuze ko byari ibyishimo kuri we kuba yari agiye kurashanwa bwa mbere hanze y'u Rwanda noneho by'umwihariko mu gihugu cya Uganda.
Kalimpinya yari ategerejwe mu isiganwa ry’imodoka ryitwa ‘Champions Sprint’ ryagombaga kubera muri Uganda ku wa 26 Ukuboza 2024.
Kalimpinya ari mu bakobwa batinyuye abandi gukina umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda, umukino yinjiyemo mu 2019. Uyu munsi ahagaze neza kuko aherutse kwegukana umwanya wa 10 muri ’Rwanda Mountain Gorilla Rally 2024.
Bwa mbere yamenyekanye cyane ubwo mu mwaka wa 2017 yitabiraga Irushanwa rya Miss Rwanda bikanarangira abonye ikamba ry’Igisonga cya Gatatu.
Miss Kalimpinya ntazitabira irushanwa yari yatumiwemo muri Uganda kubera impanuka aheruka kugira
TANGA IGITECYEREZO