Tariki 24 Ukuboza ni umunsi wa 358 mu igize umwaka, hasigaye iminsi irindwi ukagera ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Muri Finland uyu munsi
hizihizwa itangazwa ry’Amahoro ya Noheli (Declaration of Christmas Peace),
umunsi wizihirijwe bwa mbere i Turku, ni wo munsi wizihizwaho Noheli mu Mujyi
wa Turku.
Bimwe mu byaranze uyu
munsi mu mateka:
1294: Papa
Boniface VIII yatorewe kuba Umushumba Mukuru wa Kiliziya Gatolika, asimbura
Mutagatifu Celestine V wari umaze kwegura.
1914: Mu
gihe cy’Intambara ya Mbere y’Isi yose, hatangiye ibihe byiswe Christmas Truce
aho abarwana batanze agahenge ku Munsi Mukuru wa Noheli, Ingabo z’Abongereza
n’iz’Abadage bagaragarizanya akanyamuneza kadasanzwe baririmba, bahana imikono
mu byishimo.
1924: Albania
yahindutse Repubulika.
1929:
Muri Argentine habaye ubwicanyi bwivuganye umukuru w’igihugu.
1951: Libya
yabonye ubwigenge, yigobotora ingoyi y’Abataliyani ndetse Idris I ahita yimikwa
aba umwami wa Libya.
1964: Mu
Ntambara ya Vietnam, habaye igikorwa cya gisirikare cyiswe Viet Cong, cyibasiye
hoteli iri mu Mujyi wa Saigon hagamijwe kwereka Abanyamerika ko batishimiye
ukuza kwabo mu murwa wabo.
1978: Bwa
mbere Habyarimana yatorewe kuyobora u Rwanda ku majwi 99%.
1997: Muri
Algeria habaye ubwicanyi bwahitanye abantu babarirwa hagati ya 50 na 100, ubu
bwicanyi bwiswe Sid El-Antri massacre.
2005: Umubano
hagati y’ibihugu bya Sudani na Chad wajemo agatotsi, Chad yatangaje ko igiye
kugaba ibitero kuri Sudani, gikurikira icyagabwe Adré, aho cyahitanye abantu
100.
2008: Umutwe
wa Gisirikare wo muri Uganda uzwi nka Lord’s Resistance Army uyoborwa na Joseph
Kony watangiye kugaba ibitero by’urukurikirane kuri Repubulika Iharanira
Demokarasi ya Congo, byaguyemo abantu babarirwa muri 400.
Bamwe mu bavutse uyu
munsi:
1969: Sean
Michael, umukinnyi wa Filime ukomoka muri Afurika y’Epfo.
1982: Robert
Carmine, umuhanzi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bamwe mu bitabye Imana
uyu munsi:
1999: João
Figueiredo wahoze ari Perezida wa Brazil.
2009: Rafael Caldera, umunyamategeko, umwanditsi, umuhanga mu bijyanye n’imibanire y’abantu ndetse n’umunyapolitiki; yigeze no kuba Perezida wa Venezuela.
TANGA IGITECYEREZO