Mu Mujyi wa Kigali hashyizweho imodoka zikora ijoro ryose mu korohereza abakora ingendo mu buryo bwa rusange.
Izi modoka zizakora ku
mihanda ya Nyabugogo-Kabuga no mu Mujyi-Remera-Kanombe kuva ku wa 24 Ukuboza
2024 kugera ku wa 5 Mutarama 2025.
Umujyi wa Kigali
watangaje ko igiciro cy'urugendo kitahindutse ndetse ko hazakoreshwa uburyo bwo
kwishyura igiciro ku rugendo umugenzi yakoze.
Hatangajwe izi mpinduka
nyuma y’iminsi micye byemejwe ko mu rwego rwo gukemura ibibazo by’umuvundo
w’abatega imodoka mu bihe by’iminsi mikuru, inzego zibishinzwe zashyizeho
ahantu hatatu ho gutegera.
Abakoresha umuhora wo mu Majyepfo bari gutegera kuri Stade yitiriwe Pele i Nyamirambo, aberekera mu bice by’Amajyaruguru bazategera imodoka muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo naho abajya mu Burasirazuba bategere i Kabuga. Ibi biri gukorwa mu gihe cy'iminsi ibiri imbere ya Noheri ndetse n’ubunani.
Gukemura ikibazo
cy’ingendo byakabaye bishingira ahanini ku mubare w’abakeneye imodoka ndetse
n’imodoka ubwazo ariko RURA igaragaza ko kongera aho abantu bategera imodoka no
gukurikirana uko bikorwa byagabanya ubukana bw’ikibazo nubwo kugikemura burundu
bisaba n’imyumvire y’abatega.
TANGA IGITECYEREZO