Kigali

Mu Buhinde: Minisitiri w'intebe Narendra Modi yashimiye Abepiskopi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/12/2024 17:36
0


Mu butumwa bukomeye, Minisitiri w'intebe w'ubuhinde, Narendra Modi yashimiye abepiskopi bo muri iki gihugu kubera ubutumwa bwiza batanga bufitiye akamaro abaturage n'igihugu muri rusange.



Inkuru dukesha ikinyamakuru Kinyamateka ivuga ko mu birori byabereye i New Delhi, Minisitiri w'intebe Modi yagaragaje ko abepiskopi bakomeje gutanga inkunga ikomeye mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane mu bice bikeneye ubufasha mu bijyanye n’uburezi, ubuzima, n’iterambere rusange.

Modi yavuze ko ubutumwa abepiskopi batanga bugira uruhare rukomeye mu gukomeza guhuriza hamwe abantu bo mu ngeri zitandukanye z’ubuzima, kandi ko bwifashishwa mu guha abantu icyizere, kubahumuriza, no kubafasha kubona ibisubizo by'ibibazo bafite mu mibereho yabo ya buri munsi.

Yongeyeho ko abepiskopi bo mu Buhinde bafasha cyane mu gukomeza ibikorwa by’ubugiraneza mu gihugu, ndetse bakanaba intangarugero mu guharanira amahoro n’ubumwe hagati y’abaturage bafite imyemerere itandukanye. Modi yavuze ko Kandi ibikorwa byabo bigaragaza ubushake bwo guharanira iterambere ry'igihugu no guha abantu bose amahirwe angana.

Abepiskopi nabo bishimiye uru rugero rw'ubutumwa bwa Minisitiri w'intebe, bagaragaza ko bakomeje gukora ibishoboka byose mu guteza imbere igihugu no gukomeza guteza imbere amahoro n’ubwumvikane. 

Yavuze ko bafite inshingano yo gukomeza kwita ku baturage bose, cyane cyane abababaye, bagaharanira kubaha agaciro no kubafasha mu bibazo by’ubuzima, uburezi, n’ibindi bibazo bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Ubutumwa bwa Modi bwashimangiwe kandi n’abayobozi b’idini batandukanye, bavuze ko ubutumwa bwo kubana mu mahoro no kwita ku bandi mu buryo bwuzuzanya ari ingenzi mu iterambere ry'igihugu, kandi ko abepiskopi bafite uruhare rukomeye mu kubishyira mu bikorwa.


Umwanditsi: KUBWIMANA Solange 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND