JCI Rwanda yakoze umuhango wo kurahiza abayobozi bashya ba 2025, iganira ku ruhare rw'urubyiruko mu mpinduka nziza no gusangira ibitekerezo ku mahirwe y'iterambere mu Rwanda.
Mu birori by’ikirenga byabereye muri Rooftop Ikawa Café i Kigali, JCI Rwanda yakiriye abakunzi bayo mu muhango wo kurahiza abayobozi bashya b’umwaka wa 2025 no kubaka umubano hagati y’abanyamuryango n’abashyitsi b’imena.
Ibi birori byabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rw’umuryango, kwizihiza impinduka mu buyobozi, no gushishikariza iterambere rishingiye ku bufatanye. Kimwe mu bice byishimiwe cyane muri ibi birori ni Ikiganiro cya Fireside Chat, cyayobowe na Mediatrice Uwirora, Visi Perezida wa JCI Mille Collines wa 2024.
Abatanze ibiganiro barimo Amina Umuhoza, Perezida wa JCI Rwanda wa 2024, Naïssa Umutoni Karekezi, Visi Perezida Ushinzwe Iterambere n’Imikoranire Mpuzamahanga, Leonidas Gatete, Umuyobozi Ushinzwe Kwamamaza Ubukerarugendo muri Rwanda Convention Bureau.
Aba baganiriye ku bibazo bikomeye bireba urubyiruko rw’u Rwanda, birimo icyo urubyiruko rw’u Rwanda rukwiye gukora kugira ngo rutange impinduka nziza mu gihugu no hanze yacyo. Amahirwe abiri akomeye urubyiruko rufite muri iki gihe, n'uko ashobora kugerwaho.
Naïssa Umutoni Karekezi yagaragaje ko ibikorwa bishingiye ku bufatanye mu muryango ari ingenzi mu kugera ku mpinduka. Leonidas Gatete yibanze ku mahirwe ari mu bukerarugendo no mu bushabitsi, asaba urubyiruko guharanira kwinjira muri izi nzego. Amina Umuhoza yasabye urubyiruko kutitangirira ahubwo bagafata ibyemezo bikomeye ndetse no kubaka imikoranire irambye.
Umuhango wo kurahiza Perezida mushya wa 2025, Damilola Fasoranti, yari afite akanyamuneza kenshi. Mu ijambo rye, Damilola yagaragaje umwanya wa JCI Rwanda mu guteza imbere abanyamuryango no gufasha umuryango mugari.
Yibanze ku Gukomeza kumenyekanisha ibikorwa bya JCI Rwanda, Guteza imbere gahunda z’iterambere ry’abanyamuryango no Guteza imbere ibikorwa bifite impinduka z’igihe kirekire muri sosiyete.
Abanyamuryango barangije amahugurwa y’ubuyobozi bahawe ibihembo by’ishimwe, byerekana uruhare rwa JCI Rwanda mu kurera abayobozi bafite icyerekezo gishya. Ibihembo byashimangiye ko amahugurwa atangwa na JCI afite uruhare mu guhindura imibereho y’abanyamuryango ndetse n’ibyo bakorera.
Abahoze bayobora JCI Rwanda batanze ubuhamya ku rugendo rw’umuryango kuva washingwa. Victor Migambi (Perezida wa 2006) yagarutse ku ntangiriro z’umuryango mu 2005 nk’“Junior Economic Chamber”, kugeza ubwo wemezwaga ku rwego mpuzamahanga mu 2008.
Senateri Fabrice Shema (Perezida wa JCI Rwanda 2010) yashimye uruhare rw’urubyiruko mu guhindura sosiyete. Ni mu gihe Gloria Luce Nishimwe (Perezida wa JCI Rwanda 2019) yagaragaje ko gukomera no kwihangana ari ingenzi muri JCI.
Parfaite Wirira (Perezida wa JCI Rwanda 2022) yashishikarije abanyamuryango guhora bashikamye, avuga ko kwitabira ibikorwa ari byo bitanga amahirwe y’iterambere. Amina Umuhoza (Perezida wa JCI Rwanda 2024) yagaragaje akamaro ko gufashanya no gukora ku bufatanye, asaba abanyamuryango kurushaho kwiyubaka.
Abitabiriye iki gikorwa basangiye ibitekerezo bitandukanye, bungurana inama zirebana n’imishinga y’ahazaza, kandi bubaka umubano mushya. Byari umwanya wo gusangira akanyamuneza no kwishimira iterambere rya JCI Rwanda.
Perezida wa JCI Rwanda 2025, Damilola Fasoranti yashoje ibi birori ashimangira ko intego nyamukuru ya JCI Rwanda ari ugukomeza guteza imbere urubyiruko rufite ubushobozi bwo guhindura isi mu buryo bwiza.
Hakiriwe indahiro y'Umuyobozi mushya wa JCI Rwanda, Damilola Fasoranti
Amina Umuhoza ni we wari Perezida wa JCI Rwanda mu mwaka wa 2024
TANGA IGITECYEREZO