Kigali

Brazil: Hari impungenge ku mazi yagiyemo uburozi

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:25/12/2024 13:11
0


Nyuma y'impanuka y'ikiraro muri Brazil hari impungenge ku mazi yagiyemo ibinyabutabire by'uburozi bitewe n'imodoka zari zibitwaye zaguye mu mazi.



Hari impungenge ku bwandu bw’amazi nyuma y’uko ikiraro giherereye mu Majyaruguru ya Brazil gisenyutse ku munsi w’ejo hashize, byatumye imodoka zihetse ibinyabutabire zigwa mu mugezi munsi y’iki kiraro.

Abantu bane bapfuye, abandi barenga 10 baburirwa irengero nyuma y’uko igice kinini cy’ikiraro gihuza intara ya Tocantins na Maranhão.

Videwo igaragaza uburyo iyi mpanuka yabaye, yakozwe na Elias Junior. Yasangije isi amakuru avuga ko atari yiteze ko ikiraro gisenyuka ubwo yari aho. Imodoka umunani zaguye mu mugezi, harimo eshatu zari zitwaye ibinyabutabire bikaba bishobora kugira ingaruka ku binyabuzima.

Abaturage bo mu bice bya Estreito na Aguiarnopolis byombi basabwe kutagira icyo bakoresha aya mazi kuko hari impungenge zibinyabutabire by'uburozi birimo.

Gutanga ubufasha byakozwe hifashishijwe amato, ndetse imibiri ine y’abantu imaze kuboneka harimo umugore wari mu modoka n’umwana w’imyaka 11.


Umwanditsi: Tuyihimitima Irène 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND