Kigali

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali, yizihiza imyaka 11 ya ‘Christmas Carols’- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/12/2024 18:37
0


Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitatamo cya Chorale de Kigali iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, aho yongeye guhuza ibihumbi by’Abakristu mu gitaramo ngaruka mwaka cyafashije Abakristu kwinjira mu byishimo bya Noheli binyuze mu gitaramo cyizwi nka “Christmas Carols Concert” cyabaye ku nshuro ya 11.



Iki gitaramo cyabereye mu nyubako ya BK Arena, mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, aho kitabiriwe n’abayobozi mu Nzengo Nkuru z’Igihugu barimo Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Nduhungirehe Olivier na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira. 

‘Christmas Carols Concert’ ni igitaramo cyamaze kuba umuco, kuko buri mwaka bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristo kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli no gusoza neza umwaka uba urangiye no kuzatangira umushya mu mahoro no mu munezero.

Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n’imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.

Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk’iki. Imibare igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.

Mu bihe bitandukanye igitaramo nk’iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Camp Kigali, kandi ibihumbi by’abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n’ubuhanga bw’abaririmbyi bagize iyi korali.

Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye.

Mwakoze kubana natwe!

UKO IGITARAMO CYA CHORALE DE KIGALI CYAGENZE UMUNOTA KU MUNOTA

Iki gitaramo cyashyizweho akadomo ahagana saa 22: 50’ n’isengesho rya Karidinari Kambanda ryibanze cyane ku ivanjili igaruka ku buryo Yezu Kristo Nyagasani yavutse.

Kambanda yashimye ‘Imana ku bw’urukundo wadukunze’. Ashima uko iki gitaramo cyagenze, cyane ko cyitsa uko ivuka rya Yezu Kristo ryagenze. Ati “Turagusaba ngo ibi byishimo bitahe mu mitima yacu, mu ngo zacu, no ku isi, kugirango urukundo, amahoro n’ibyishimo umuvandimwe yatuzaniye bikwire hose.”

Kambanda yasabye Imana ko Noheli izabera buri wese umunsi w’amahoro, n’ibyishimo, kandi izafashe Abanyarwanda kwinjira neza mu 2025. 

Saa 22: 03”: Igice cya nyuma cy’iki gitaramo cyari rurangiza- Agashinguracumu

Chorale de Kigali yahisemo kuririmba indirimbo zamamaye cyane muri Kiliziya Gatolika no mu y’andi madani. Baririmbye indirimbo nka ‘Yezu Araduhamagara’ y’abaririmbyi b’i Kabuga, banaririmba indirimbo ‘Ndarata Umwami’ yanyuze imitima y’abakunzi babo.

Banaririmba kandi indirimbo “Siyabonga Jesu” (Wahamba nathi)’ ya Solly Mahlangu wataramiye i Kigali mu bihe bitandukanye- Iyi ndirimbo irazwi cyane muri korali zinyuranye mu Mujyi wa Kigali, n’izinzi zikorera ivugabutumwa hirya no hino ku Isi. 

Mu gusoza iki gitaramo kandi baririmbye indirimbo “Yesu ni wangu wa uzima wa Milele” ya Herni Mujala Sebene ndetse na ‘Tambira Jehova Medley’ ya Joyous Celebration izataramira i Kigali, ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024 muri BK Arena.

Saa 21: 58’: Umwanya w’ubuhamya

Umwe mu baririmbyi ba Chorale de Kigali, yavuze uburyo yabayeho asenga Imana, ariko kenshi yisengera ku buzima bwe gusa. Ariko, igihe cyarageza ahura n’inshuti ye yamugiriye inama yo kujya asenga, ariko agasengera n’inshuti ze.

Yavuze ko kuzirikana abandi mu isengesho ari byiza. Ati “Uko niko amasengesho akora, iyo uvuga Imana kandi iyihamya. Twebwe nk’Abakristu, twumva neza icyo isengesho rivuze, aho rigukura n’aho rikugeza. Reka dukomeze, gusenga, dusengera umubano wacu ni Imana.”

Saa 21: 10’- 21: 38’: Chorale de Kigali yinjiriye mu ndirimbo zamamaye hirya no hino ku Isi.

Mu majwi ayunguruye, baririmbye indirimbo nka La Conta, Ave Maria ndetse na La Nuit. Bakomereza ku ndirimbo ‘A Whole New World’, ‘Vivat Bacchus’,‘Caspar (Hohnich) Finale’ ndetse na ‘Non Plus Andrai’ zaAmadeus Mozart.

Bongeraho indirimbo nka ‘Tiritomba’ ya Helmut Lotti, ‘I feel Pretty’ ya Arnold Bernstein, ‘Merry Christmas Mozart’, Nearer my God to Thee’, ‘Worthy is the Lamb’, ‘Amen’, ‘Battle hymn of the republic’ ya William Steffe n’izindi.

Saa 20: 52- 21:03’: Byatangajwe ko hafi 70% y’indirimbo zaririmbwe na Chorale de Kigali zagizwemo uruhare n’abakunzi b’iyi korali, kuko kuva muri Mutarama 2024 abakunzi ba muzika bahawe umwanya wo kwandika izo bashaka.

Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude,yifurije abakunzi b’iyi korali kuzagira umwaka Mushya Muhire. Yavuze ko gutegura iki gitaramo bashingira cyane ku byifuzo by’abakunzi kandi tubikora kugirango tubashimishe. Ati “Iyo muhageze turabyishimira. Mutuma dutegura kandi twishimye.”

Yagarutse ku mateka avuganuye ya Chorale de Kigali, avuga ko ubu bizihiza imyaka 58 ubu. Ati “Mudufashe kwizihiza iyi myaka. Muri ubwo bukure bw’imyaka tumaze, iki gitaramo ubu ni icya 12, ndizera ko ubu muri kubona hari ikirutaho kurushaho umwaka ushize. Ni igitaramo gihuza abantu, kandi turabifuriza ibyiza’.

Hodari yavuze ko iki gitaramo gihuza abantu n’imiryango ‘kandi turifuza ko cyakomeza’. Akomeza agira ati “Ni igitaramo gihuza abemera Kristu, ntabwo tukiharira twenyine.” Yanavuze ko iki gitaramo kibafasha gutera imbere ‘kubera ko iyo turi kukitegura dushyiramo imbaraga nyinshi’.

Yanavuze ko iki gitaramo ‘kiduha isura nziza’. Ati “Kubera ko hari abanyamahanga benshi basaba ibiruhuko kugirango baze hano’. Anavuga ko muri iyi korali harimo abaririmbyi benshi b’abanyamahanga.

Hodari Jean Claude yanashimye ‘umuryango wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika twifatanyije muri iki gitaramo’.

KANDA HANO UREBE: MADAMU JEANNETTE KAGAME YITABIRIYE IGITARAMO CYA CHORALE DE KIGALI

">

Iyi korali yubatse ibigwi cyane binyuze mu muziki w’umwimerere (Live) ndetse na Karasira.

Mu kiganiro cyateguraga filime mbarankuru ku buzima bwa Chorale de Kigali, Gasasira winjiye muri Chorale de Kigali mu 1972 aririmba ijwi rya tenoro, yasobanuye ko iyi korali yatangiye haririmbamo abagabo gusa, kubera ko mu mashuri y’abagore batigaga umuziki n’ururimi rw’ikiratani.

Gasasira yavuze ko iyi korali yatangiranye n’umuziki wanditse, uko iminsi yicumaga bamwe mu bayishinze bagenda bayihimbira indirimbo zikomeye.

Uwimana Jean Marie Vianney yavuze ko Chorale de Kigali yavutse mu gihe hari korali yabicaga bigacika yitwa “Abanyuramatwi” yabarizwaga mu bice byo mu cyaro.

Ibi ngo nibyo byatumye abashinze iyi korali bongeraho ‘Kigali’ kugira ngo bumvikanishe ko ari korali y’abanyamujyi.

Saa 20: 10: Karidinari Kambanda yashimye Madamu Jeannette Kagame

Cardinal Antoine Kambanda usanzwe ari Arikiyepiskopi wa Kigali, yavuze ko iki gitaramo ari ‘umuco umaze igihe kugirango dufashe abakristu kwizihiza Noheli’. Ati “Ni iby’agaciro rero kuba turi kumwe namwe nk’umubyeyi, ducyeza umubyeyi ‘Bikiramariya (w’umucunguzi).”

Yashimye abaririmbyi ba Chorale de Kigali kuko ‘hari ikintu gikomeye batwigisha binyuze mu majwi bakaririmba’. Ati “Ni ikimenyetso cy’uko iyo abantu bunze ubumwe bishoboka’.

Karidinali Kambanda yashimye kandi Chorale de Kigali ku bwo gutoza bato ‘babyiruka baririmba’. Yifurije kandi Madamu Jeannette Kagame na Perezida Paul Kagame kuzagira Umwaka Mushya Muhire. Yavuze ko Noheli ari umunsi w’umuryango’. Ati “Turabifuza kuzagira Umwaka Mushya Muhire n’umuryango.”

Saa 19: 50’: Icyiciro cya Kabiri cy’indirimbo za Chorale de Kigali, kibanze cyane ku ndirimbo za Noheli ziri mu ndirimbo zo mu mahanga, ni mu gihe mu gice cya Mbere baririmbye indirimbo za Noheli zibanze cyane ku rurimi rw’Ikinyarwanda.

Yesu/ Yezu avugwa ahantu henshi muri Bibiliya

Uhereye mu itangiriro baramuvuga. Mu bice bitatu by’itangiriro Imana iri guhana Adam na Eva niho hantu hambere Yesu agaragara. Mose yaramuhanuye, Yakobo aramuhanura, Baramu aramuhanura, Yobu aramuhanura, na Yesaya aramuhanura. Ariko urebye bibiliya yose ntakindi kivugwamo usibye Kiristu. Amahanga yose yagombaga kubonera umugisha muri Yesu.

Saa 19: 20- 19: 45’: Uruhongore, Korali y’abana yahawe ikaze itaramira abakunzi

Iyi korali igizwe n’abana bari hagati y’imyaka 10 na 15 y’amavuko, kandi umubare munini ni abakobwa, bose baracyari ku ntebe y’ishuri.

Bamaze igihe bategurwa n’iyi korali kugirango bazavemo abaririmbyi b’ejo hazaza. Ku rubyiniro binjiriye mu ndirimbo ziri mu rurimi rw’Igifaransa ndetse n’Icyongereza.

Baririmbye indirimbo nka ‘Il est ne’, ‘Glorious’, ‘Courage to Change’, ‘Do Re Mi’, ‘Ca duet’, ‘Kid Songs’, ‘Hooray’ ndetse na ‘Tago Mago’.

Iyi korali y’abana yashimishije abana mu buryo bukomeye, ku buryo byageze aho ibihumbi by’abakristu bafatanya n’abo kuririmba indirimbo umunani bari bateguye.

Uko baririmbaga ku rubyiniro, inyuma y’abo hatambutswaga amashusho ya ‘Cartoons’ zifasha abakiri bato kwiyumvamo iki gitaramo cyihariye.

Aba bana kandi bongeye gushimisha abantu ubwo baririmbaga indirimbo yamamaye cyane izwi nka ‘Bye Bye Ingona’.

Saa 19:05’:Mu gice cya mbere cy’iki gitaramo, iyi Korali yibanze cyane ku ndirimbo zigaruka ku butumwa bwa Noheli, aho bafatanyije n’abacuranzi babo baririmbye indirimbo nka ‘Turakuramutse Mubyeyi’. Ati “Hari aho bagira bagira bati ‘Turakuramutsa mubyeyi mwiza, rurema yagutoranyije mu bandi ngo umubere umubyeyi.”

Noheli ni umunsi abakirisitu bizihiza ivuka rya Yesu Kirisito / Yezu Kirisitu. Buri mwaka tariki ya 25 abayoboke b’amadini n’amatorero yizera Yesu hirya no hino ku Isi yizihiza umunsi mukuru w’ivuka ry’Umwana w’Imana.

Saa 18: 54’:Mu isengesho rye, Musenyeri Casimile yashimye Imana ku bwo kurema muntu ‘n’ibindi byinshi yatatse abana bawe’. Yashimye Imana ku bwa Kiliziya nziza yahaye u Rwanda, kandi ashima Imana ku bw’Igihugu ‘cyiza waduhaye’.

Yavuze ati “Turagushimira kugirango utwongere ubuvandimwe n’amahoro, birusheho kuganza. Tubisabye ku bwa Yezu Kristo, umwami wacu.”

Saa 18: 45’: Madamu Jeannette Kagame yageze muri BK Arena yitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali cya ‘Christmas Carols Concert’.

Saa 18: 40’: Abashyushyarugamba Nkurunziza Kate Gustave wa Radio/Tv10 ndetse na Ingabire Egidie Bibio w’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), bageze ku rubyiniro, maze batangira baha ikaze buri wese, witabiriye ndetse babifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

Akigera muri BK Arena yakiranywe amashyi menshi, aramukanya na bamwe mu bayobozi mu nzego Nkuru z’Igihugu bitabiriye iki gitaramo kibaye ku nshuro ya 11.

Iki Gitaramo cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024; ni nyuma y’amezi ane ashize iyi korali itangiye imyiteguro y’iki gitaramo.

Saa 18: 15’: Mu gice cyinjiza abantu mu ndirimbo, baririmbye indirimbo 'Carols of the Bells' ya David Downes, 'Vierge Marie' ya Natacha St Pier, 'Noheli ab'ijuru baririmba' ya Apollo, 'The Lord's Prayer'ya Ha Malotte, 'Alleluya umukiza yavutse' ya Sezerano Arcade, Umwana yatuvukiye ya Isaac Gatashya, Christmas Mozaic Set, 'Turakuramutsa Mubyeyi' ya Tunerezwe Pacifique.

Saa 18:00’: Igice cya Mbere cy'indirimbo kigizwe na 'Silent Night' yahimbwe na Joseph Mohr ndetse na 'Away in a manger' ya Martin Lutter. Izi ndirimbo ziririmbwa humvikana ibicurangisho gusa, ahanini bitewe n'ubuhanga buzigize.

Iki gitaramo cyatangiye ahagana saa kumi n'ebyiri z'umugoroba nk'uko byari byatangajwe, ndetse mbere y'amasaha abiri gusa, humvikanaga umuziki wihariye, ndetse n'ubutumwa bujyanye no kwamamaza ibigo binyuranye bakoranye byabateye inkunga.

Ibyo wamenya kuri Chorale de Kigali yizihiza ku nshuro ya 11 ibitaramo bya ‘Christmas Carols Concert’

Imyaka 58 irashize ibayeho. Ubu igizwe n’abanyamuryango bagera ku 150, bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 18-70. Abagera kuri 60% ni urubyiruko.

Muri bo abagera kuri 55% ni abagore. Ubu ibarizwa kuri Katederali Saint Michel ikaba ikorera muri Centre Saint Paul.

Ibihangano byayo byinshi ubisanga kuri shene ya Youtube yayo, aho imaze kugira abayikurikira (Subscribers) barenga ibihumbi 243.

Ifite kandi 'views' (abamaze kureba ibihangano) bagera 33,130,366. Uretse Youtube kandi, Chorale de Kigali ifite imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na Facebook.

Chorale de Kigali ubu ifite gahunda igenderaho y’imyaka itanu, ari yo iherwaho hakorwa gahunda y’ibikorwa byari buri mwaka.

Imyaka 58 irashize Chorale de Kigali ishikamye

U Rwanda rwagize amatsinda akomeye mu muziki yatanze ibyishimo mu bihe bitandukanye aho yiyambajwe, ariko ntiyateye kabiri yaratandukanye.

Si amatsinda y’umuziki aririmba indirimbo zisanzwe gusa zizwi nka ‘Secular’, kuko n’abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye batandukana.

Bose bahuriza ku kuvuga ko hari ibyo uruhande rumwe rutumvise kimwe n’urundi. Hari n’amatsinda azwi yatandukanye, kubera ko umwe muri bo yumvise cyangwa se yabwiwe n’abandi ko ari we nkingi ya mwamba ku buryo atarimo batatera kabiri.

Yarabikoze koko ava mu itsinda, none iryo tsinda ryavuye mu muziki burundu. Ni ibintu byagize ingaruka kuri bagenzi be n’abandi, uruganda rw’umuziki rurahomba!

Imyaka 58 irashize Chorale de Kigali iri mu muziki. Hari abatangiranye nayo bakiyirimo n’abandi bayivuyemo kubera impamvu z’ubuzima.

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali kizwi nka 'Christmas Carols Concert' kiri kuba ku nshuro ya

Madamu Jeannette Kigali akurikirana igitaramo nk'iki gisanzwe gifasha Abakristu kwizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli mu buryo bwihariye

Musabyimana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y'Amatora

Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yashimye Madamu Jeannette Kagame wifatanyije n'abo mu gitaramo bakoze mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024

Abashyushyarugamba, Ingabire Egidie Bibio ndetse na Kate Gustave bafatanyije kuyobora iki gitaramo

Ni uku Chorale de Kigali yaserutse muri iki gitaramo iri kumwe n'abacuranzi babo


Korali y'abana ya Chorale de Kigali yanyuze benshi binyuze mu ndirimbo zamamaye baririmbye

Karidinari Antoine Kambanda yashimye Madamu Jeannette Kagame ku bwo kwifatanya n'Abakristu mu kwinjira mu byishimo na Noheli

Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yitabiriye iki gitaramo; ari kumwe na Uhujimfura Jean Claude usanzwe ari umujyanama wa Bwiza

Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by'ubutabazi, Maj Gen (Rtd) Albert Murasira

Chorale de Kigali yageze ahabereye iki gitaramo yitwaje Buji mu rwego rwo gushimangira urumuri Yesu Kristo yazanye mu Isi

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yitabiriye igitaramo cya Chorale de Kigali

Ku rubyiniro, Chorale de Kigali yaserutse mu myambaro yihariye ishushanya ibyishimo bya Noheli

Imbere muri BK Arena, ahagana saa kumi n'ebyeri z'umugoroba mbere y'uko abaririmbyi ba Chorale de Kigali bagera ku rubyiniro

Abacuranzi ba Chorale de Kigali bafite ibicurangisho binyuranye birimo 'Saxophone', 'Piano' babanje gususurutsa abantu binyuze mu kuvuza ibyuma binyuranye

Chorale de Kigali yateguye iki gitaramo iguhuza n'imitako inyuranye ifasha Abakristu kwiyumvamo Noheli

Ibihumbi by'Abakristu buri mwaka baba biteguye gutaramirwa na Chorale de Kigali binyuze mu ndirimbo zisingiza Nyagasani

Noheli, ni umunsi udasanzwe ku bana! Chorale de Kigali yateguye Korali y'abana ibataramira

Kuva saa cyenda z'amanywa, abantu bari batangiye kwinjira muri BK Arena bitegura iki gitaramo

Ababyeyi ntibacikwa n'iki gitaramo kiba buri mwaka, abenshi bagura amatike mbere y'umunsi w'igitaramo

Ku munsi nk'uyu buri wese akora ku mwambaro wihariye! Ni igitaramo kidasanzwe ku bakristu

Bamwe batangiye kwinjira muri iki gitaramo hakiri kare, ndetse abenshi bo mu miryango bazanye

Imiryango inyuranye yabucyereye kuri uyu munsi udasanzwe ku bakristu mu kwizihiza Noheli


Inshuti, abavandimwe n'abandi bahuje imbaraga bitabira iki gitaramo kidasanzwe mu rugendo rwa Chorale de Kigali

Iki gitaramo gihuza abantu bo mu bihugu bitandukanye buri mwaka- Abenshi bakorera ibiruhuko mu Rwanda

KARIDINARI KAMBANDA YASHIMYE MADAMU JEANNETTE KU BWO KWITABIRA IGITARAMO CYA CHORALE DE KIGALI

">

KORALI Y'ABANA YA CHORALE DE KIGALI YANYUZE IBIHUMBI BY'ABAKRISTU BITABIRIYE IKI GITARAMO

">

Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya Chorale de Kigali cyabereye muri BK Arena

AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

VIDEO: Dox Visual& Mervin Pro- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND