Kigali

Ibyo kwitega mu mukino uza guhuza u Rwanda na Sudani y’Epfo

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:22/12/2024 12:29
0


Sudan y’Epfo n’u Rwanda ni ibihugu bidakanganye mu mupira w’amaguru, gusa kuri iki Cyumweru birakina bishaka itike ya CHAN, aho bamwe mu bakinnyi babyo bitezweho guhangana bikomeye cyane.



Kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Ukuboza, Amavubi y’u Rwanda arakina umukino ukomeye na Bright Stars ya Sudani y’Epfo kuri Juba International Stadium. Uyu mukino ni uwa mbere mu mikino ibiri izagena ikipe izajya mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN) 2024.

Ikipe ya Sudani y’Epfo yasezereye Kenya ku ntsinzi ya 3-1 mu cyiciro cya mbere cy’amajonjora, mu gihe Amavubi nayo yasezereye Djibouti ku ntsinzi y’ibitego 3-1. Ubu amakipe yombi araza guhatana ashaka itike yo gukina CHAN, igikombe gihatanirwa n’abakinnyi bakinira amakipe yabo imbere mu bihugu.

Bamwe mu bakinnyi bitezweho guhangana

Ezibon Malish ashobora guhangana na Claude Niyomugabo: Ezibon Malish, rutahizamu w’iburyo ukinira Jamus FC muri Sudani y’Epfo, ni umwe mu bakinnyi b’impano ikomeye kuko ubwo bakuragamo Kenya, yatsinze igitego mu mukino ubanza w’amajonjora. Ku rundi ruhande aramutse akinnye yaba afashwe na  Claude Niyomugabo, myugariro w’ibumoso w’Amavubi, umaze kuba inkingi ya mwamba mu bwugarizi ibumoso.

Johanna Paulino ahanganye na Clement Niyigena: Johanna Paulino, rutahizamu wa Sudani y’Epfo, yigaragaje mu mukino uheruka wa AFCON aho yatsinze Uganda. Uyu mukinnyi aramutse abanje mu kibuga yaba ahanganye na Clement Niyigena, myugariro w'Amavubi ufite ubunararibonye bwo guhagarika abataka bakomeye. Aba bombi bafite byinshi byo kwerekana muri uyu mukino mu gihe bagira amahirwe yo guhurira mu kibuga.

Arsene Tuyisenge na Atir Thomas: Arsene Tuyisenge, rutahizamu w’Amavubi wahoze akina ku ruhande ahindurwa umukinnyi ukina nka rutahizamu. Aramutse abanje mu kibuga yaba ahanganye na Atir Thomas, myugariro wa Sudani y’Epfo ufite imyaka 37. Nubwo Thomas afite ubunararibonye, ashobora kugorwa n’imbaraga n’umuvuduko wa Tuyisenge Arsene amaze iminsi agaragaza mu ikipe ya APR FC akinira.

Kevin Muhire na Peter Chol: Mu kibuga hagati, Kevin Muhire,Kapiteni w’Amavubi, arahangana na Peter Chol, umukinnyi ukomeye muri Sudani y’Epfo ufite amateka yo gukina imikino mpuzamahanga 41. Iyi ntambara yo hagati ishobora kugaragaza  umuhanga hagati yabomu bwenge bwinshi bahuriyeho bwo gucenga no kugora amakipe bahanganye.

Tito Luckiir anyura ku ruhande rwa Gilbert Byiringiro: Tito Luckiir, rutahizamu wa Sudani y’Epfo ukiri muto, araba ahanganye na Gilbert Byiringiro mu gihe bombi baza kubanza mu kibuga, myugariro w’inyuma w'Amavubi. Luckiir yihariye mu kwihuta no guca ku bakinnyi b’inyuma, mu gihe Byiringiro amaze kugaragaza ko afite ubuhanga bwo guhagarika abakinnyi nk’abo ndetse nawe akaba akune kuzamukana imipira.

Kuri iki Cyumweru, haba abakunzi ba Sudani y'Epfo  n’abakunzi b’u Rwanda, bategereje uyu mukino ugaragaramo ishyaka ryinshi ku mpande zombi.

Nubwo buri kipe ifite intege zayo, ibizava mu mukino uza gukinwa kuri iki Cyumweru ndetse n’uzakinwa ku itariki 28 Ukuboza, niwo uzagena igihugu kigifite mu biganza amahirwe yo kujya muri CHAN.

Amavubi aracakirana na Sudani y'Epfo mu gushaka itike ya CHAN

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NTUKABUMWE JOSEPH3 hours ago
    WIRIWE URWANDA RURATSINDA



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND