Kigali

Nyuma y’imyaka 10 ngarutse mbahiga- Rass Kayaga nyuma y’uko ‘Band’ ye ihembwe Miliyoni 15 Frw- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/12/2024 14:42
0


Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Ras Kayaga wamamaye mu ndirimbo ‘Maguru’ ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ‘Band’ ye yitwa ‘Art-Stars Band’ ihize izindi ikabasha kwegukana irushanwa ryari ryahuje ‘Band’ zo mu bice bitandukanye by’Igihugu.



Iri rushanwa “Battle of the Bands” ryabereye muri Kigali Marriott Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024, ni nyuma y’iminsi yari ishize abagize izi ‘Band’ bahatanye mu byiciro binyuranye. 

‘Art-Stars Band’ ya Ras Kayaga niyo yegukanye umwanya wa Mbere, ni mu gihe Paco XL yegukanye umwanya wa Kabiri ikegukana Miliyoni 2 Frw, n’aho Band Umuduri yegukanye umwanya wa Gatatu ihembwa ibihumbi 500 Frw.

Aya mafaranga ni ayo bahabwa ajyanye no kwifashisha mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Ras Kayaga yabwiye InyaRwanda, ko kwegukana iki gikombe agahembwa Miliyoni 15 Frw, bigaragaza ko mu myaka 10 yari ishize atari mu muziki ibikorwa bye byakomeje kurandaranda.

Ati “Ndi kwiyumva n’’umunezero, n’ibyishimo by’intsinzi. Nyuma y’imyaka irenga icumi ntari mu muziki, none aho ngarukiye nsanze imbaraga ari zazindi. Rero, navuga ko binejeje cyane pe, ndumva rwose meze nk’umuntu wahitamo kurarana inkweto kubera ibyishimo.”

Ray Kayaga yavuze ko binyuze muri iri rushanwa, bahawe amasezerano y’umwaka umwe, ndetse bahembwe Miliyoni 15 Frw.

Imyaka itanu yari ishize iri rushanwa ritaba, ahanini bitewe n’icyorezo cya Covid-19 ndetse n’umwaduko w’icyorezo cya Marburg. Ryatangijwe mu 2015, icyo gihe ryegukanwe na Neptunez Band, mu 2017 ryegukanwa na Umurage Band, ni mu gihe mu 2019 ryegukanwe na Salus Music Band yari ihatanye n’abarimo Symphony Band.

Iri rushanwa ryagize uruhare mu gufasha abacuranzi ba muziki kwiteza imbere no kwishyira hamwe. Kuri iyi nshuro ryatangiye kuba ku wa 30 Ugushyingo 2024, risozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024.

‘Band’ 17 nizo zari ziyandikishije gutahana muri iri rushanwa, ariko 10 nizo zabashije kwemererwa gukomeza. Hahatanye Umuriri Band; Artistars Band, The Unique Band, Jacklight Band, BIK Boys, Afro Jazz, Ishema Band, The Conquerors Band, Paco XL Band ndetse na Groove Galaxy Band.

Mani Martin uri mu bari bagize Akanama Nkemurampaka k’iri rushanwa, aherutse kubwira InyaRwanda, ko iri rushanwa rije guteza imbere cyane abahanzi basanzwe babarizwa muri ‘Band’ kuko mu myaka 15 ishize byari bigoye kubona ‘Band’ mu Rwanda. Kuri we, ni amahirwe adasanzwe ku rubyiruko rwishyize hamwe rugashinga ‘Band’. 

Iri rushanwa ryateguwe bigizwemo uruhare ’ikinyobwa cya ‘Amstel’ cy’uruganda rwa Bralirwa. Amstel niyo itanga ibihembo ndetse mu irushanwa nta muntu wicwa n’inyota, kuko ibinyobwa bya ‘Amstel’ biba byateguwe ku bwinshi. 


'Art-Stars Band' ya Ras Kayaga yegukanye irushanwa 'Battle of the Band' ihembwa Miliyoni 15 Frw 


Ras Kayaga yavuze ko mu myaka 10 ishize atari mu muziki, yongeye kugaragarizwa urukundo 


Paco XL Band yegukanye umwanya wa Kabiri, yahembwe Miliyoni 2 Frw, izifashisha mu bikorwa by'umuziki 


Umuduli Band yegukanye umwanya wa Gatatu ahembwa ibihumbi 500 Frw


Mani Martin uri mu bagize Akanama Nkemurampaka yashimye umuhate wa buri 'Band' 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND