Mu gihe habura amasaha mbarwa ngo Abanyarwanda bizihize Umunsi mukuru wa Noheli (Ivuka rya Yesu/Yezu), bategujwe imvura idasanzwe izanakomeza kugera ku musozo w'uyu mwaka wa 2024.
Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), cyatangaje ko muri iyi minsi
isoza umwaka wa 2024, hateganyijwe imvura iri hejuru gato y’ikigero cy’imvura
isanzwe igwa.
Meteo Rwanda yavuze ko
hagati ya tariki 21-31 Ukuboza 2024, mu Rwanda hateganyijwe ingano y’imvura iri
hagati ya milimetero 10 na 110.
Iri tangazo riragira
riti: “Mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ukuboza 2024 (kuva taliki ya 21 kugeza
taliki ya 31), mu Rwanda hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero
10 na 110. Imvura iteganyijwe iri hejuru gato y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa
muri iki gice”
Ryakomeje rivuga ko
biteganyijwe ko imvura nyinshi izagwa mu gihe kiri hagati y'iminsi ine
n'itandatu. Iyi mvura nyinshi iteganyijwe mu Turere twa Rusizi, Nyaruguru na
Nyamagabe, ibice byinshi by'Uturere twa Gisagara, Huye, Nyamasheke, Karongi na
Rutsiro, igice gito cy'uburengerazuba bw'Uturere twa Nyanza, Ruhango, Ngororero
na Musanze n'amajyaruguru y'Uturere twa Rubavu na Nyabihu.
Imvura iri hagati ya
milimetero 60 na 85 iteganyijwe mu Ntara y'Amajyaruguru, ukuyemo uburasirazuba
bw'Akarere ka Gicumbi n' igice gito cy' amajyepfo y'Akarere ka Rulindo
iteganyiwe kandi mu Karere ka Muhanga, ibice byo hagati by’Uturere twa
Gisagara, Huye na Nyanza, igice kinini cy'Akarere ka Ruhango, uburengerazuba
bw'Akarere ka Kamonyi, ahasigaye mu turere twa Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero,
Rubavu na Nyabihu ndetse n'amajyaruguru y'Umujyi wa Kigali.
Ni mu gihe imvura iri
hagati ya milimetero 35 na 60 iteganyijwe mu gice kinini cy'Uturere twa
Bugesera, Gatsibo na Nyagatare, uburengerazuba bw'Akarere ka Rwamagana, no mu
bice bisigaye by'Umujyi wa Kigali n'iby'Uturere twa Gisagara, Huye, Nyanza,
Ruhango, Kamonyi, Rulindo na Gicumbi, ahasigaye mu Ntara y'lburasirazuba hakaba
hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 35.
TANGA IGITECYEREZO