Jimmy Mulisa yashimiye ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ku bw'icyizere ryamugiriye cyo gutoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).
Mbere y'uko uyu mukino ukinwa, Jimmy Mulisa uraba ari umutoza mukuru w'Amavubi abinyujije ku rubuga rwe rwa X yashimiye FERWAFA ku cyizere yamugiriye,yizeza gushyira inyungu z'igihugu hejuru ya byose anasaba Imana ko iza kubimufashamo.
Yanditse ati " Warakoze FERWAFA kumpa inshingano zo kuyobora igihugu cyacu mu gushaka itike ya CHAN. Ni byiza gukorera igihugu cyanjye, kandi niyemeje gutanga ibyiza byanjye. Niyemeje gushyira inyungu z'igihugu cyacu hejuru y'ibindi byose. Imana ibimfashemo".
Jimmy Mulisa yahawe gutoza ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi mu ijonjora rya nyuma rya CHAN 2024 nyuma y'uko umutoza Mukuru , Torsten Frank Spittler yagiye mu biruhuko by'iminsi mikuru iwabo mu Budage.
TANGA IGITECYEREZO