Tariki ya 21 Ukuboza buri mwaka, isi yizihiza umunsi wahariwe abakobwa n’abagore bagufi, mu rwego rwo kububaha no kubereka ko bafite agaciro nk’abandi. Uyu munsi ushyigikira uburenganzira bw’abagore bagufi, kandi ugamije kubafasha gukomeza guharanira ubwigenge n’uburenganzira bwo kugira ijambo mu muryango no mu buzima bwa buri munsi.
Tariki ya 22 Ukuboza, nyuma y’umunsi w’abakobwa n’abagore bagufi, ni umunsi wahariwe abantu bagufi bose muri rusange. Ubu ni uburyo bwo guteza imbere ubusabane no kongera amahirwe ku bantu bose hatitawe ku burebure, bakabasha gushyigikirana no guharanira iterambere rirambye.
Ibi bigaragaza impinduka mu muryango, aho abakobwa n’abagore bagufi ndetse n’abantu bagufi muri rusange bagenda bagira uruhare rukomeye mu iterambere, bigatuma batekereza ko badakwiye kubarwa mu bantu badafite ubushobozi, ahubwo bakaba bafitiye akamaro igihugu cyabo n’umuryango muri rusange.
Uyu munsi utuma abantu bamenya ko ubumuga bw'uburebure butabuza umuntu kugira ubushobozi bwo kugera ku nzozi ze. Niba hari umukobwa cyangwa umugore mugufi muziranye ufite uburebure buri munsi ya cm 163, ntuhweme kumwifuriza umunsi mwiza ndetse no kumwibutsa ko ari uw’agaciro.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO