Umunsi wa Noheli ni umwe mu minsi ifite amateka maremare kandi arimo impinduka nyinshi mu buryo bwa gikristo, umuco n’imibereho myiza y’abatuye Isi muri rusange. Kuva mu ntangiriro zawo kugeza ubu, Noheli yagiye ihindura ishusho, ndetse igira ingaruka ku buzima bwa benshi mu mfuruka zose z’Isi.
Noheli ishingiye ku kwizihiza ivuka rya Yesu Kristo hashingiwe ku mateka ari mu bitabo bitagatifu bya Bibiliya. Nyamara, Bibiliya ntigaragaza neza itariki nyirizina y’ivuka rya Yesu. Mu kinyejana cya kane, Kiliziya Gatolika yashyizeho tariki ya 25 Ukuboza nk’umunsi wo kwizihiza ivuka rya Kristo. Ibi byafashije mu kugera ku ntego ya gikristo yo kurwanya umuco w’abapagani bawizihizaga bakurikije ingengabihe y'izuba.
Mbere ya 25 Ukuboza, hari ibirori by’ubusabane mu bihugu bitandukanye. Abaroma bizihizaga ibirori bya Saturinaliya, byo kuzirikana imana yabo Saturn, kandi byarimo kunywa inzoga, kurya cyane, no gutanga impano. Noheli yaje gusimbura ibi birori ariko ishyiraho umuco w’imbonezamubano n’ubupfura nk'uko imiterere y'imyigishirize ya gikristo iteye.
Mu gihe cy’abami n’abamikazi bo mu Burayi, umunsi wa Noheli watangiye gushingira ku gushimangira umuco n’imyemerere ya gikristo. Byari igihe cyo gusangira, kwifatanya n’imiryango no gutanga impano mu rwego rwo kugaragaza urukundo n’ubugwaneza.
Mu kinyejana cya 19, Noheli yatangiye kuba ibirori bikomeye ku rwego rw’Isi bitewe n’iterambere ry’ubukungu n’itangazamakuru. Ibyuma bicapa ibitabo n’ibinyamakuru byafashije mu kwamamaza Noheli nk’umunsi w’ibyishimo n’icyizere. Indirimbo za Noheli nka "Silent Night" zafashije abantu benshi kwinjira muri uwo mwuka w’ibirori.
Santa Claus, cyangwa Pere Noel nk'uko benshi bamwumva, yabaye ikimenyetso gikomeye cy’umunsi wa Noheli. Inkomoko ye ishingiye kuri Mutagatifu Nikolas, umupadiri wa Kiliziya Gatolika uzwiho gukunda abana no gufasha abakene. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ishusho ya Santa Claus nk’umusaza ukenyeje imyenda itukura, yigaragaje cyane mu nyandiko n’amafoto byakozwe mu kinyejana cya 19.
Ibihugu bitandukanye byagiye bigira umwihariko mu kwizihiza Noheli. Muri Amerika, habaga ishyinguranyandiko ry’umunsi wa Noheli muri Gashyantare hakoreshejwe ikawa, impano n'inkoko nkeya. Mu Bwongereza, hari umuco wo gushyira impano munsi y’igiti cya Noheli. Mu Rwanda, Abakirisitu bizihiza uyu munsi mu misa, gusabana no guha abana impano.
Noheri yabaye ibirori bifite agaciro kadasanzwe mu buzima bwa muntu. Ni umunsi w’ubwiyunge, ibyishimo n’ubumwe bw’imiryango. Ku rundi ruhande, yateje imbere ubucuruzi, kuko abantu batakigura gusa impano zo kwishimisha ahubwo bahaha byinshi bigamije gushimisha abandi.
Nubwo Noheli itizihizwa kimwe mu bihugu byose, yigaruriye imitima ya benshi. Ku bantu batizihiza ivuka rya Yesu, uyu munsi wabaye umwanya wo gutekereza ku rukundo, amahoro n’ibikorwa by’urukundo.
Ubu ibihugu birenga 160 ku Isi byizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Harimo ibyo muri Afurika 40, muri Amerika ya Ruguru Ibihugu byose (3 bikuru: Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Mexique), Muri Amerika y’Epfo Ibihugu bisaga 10, mu burayi Ibihugu byose (ibisaga 40), Aziya Ibihugu bisaga 20. Oceania Ibihugu byose (ibisaga 14).
Ndetse yewe na Antarctica aho nta bahatuye nyakuri Noheli yizihirizwa muri Stasiyo z’ubushakashatsi zihaba.
Mu mpera z’ibihe byose, Noheli ikomeje kuba umunsi wihariye. Ntiba ari umwanya wo gusenga, guhuza umuryango, cyangwa gusangira impano, ishimangira ko urukundo n’ubumwe bigomba kwaguka mu buzima bw’abantu. Niyo mpamvu igikundiro cyayo gishobora kuzahoraho iteka ryose.
Umwanditsi: Rwema Jules Roger
TANGA IGITECYEREZO