Mu gihe imijyi yo muri Afurika ikomeza kwiyongera no guhinduka, hari imijyi imwe igaragaza isuku no kubungabunga ibidukikije. Hari imijyi ikomeza guhiga indi mu kwita ku isuku no kurwanya umwanda, bituma iyi mijyi iba iya mbere mu rwo kubaka Afurika isukuye kandi ibungabunga ibidukikije.
Dore imijyi isa neza kuruta iyindi muri Afurika muri 2024.
1. Kigali, Rwanda
Kigali iracyagaragara nk’umujyi uyoboye isuku mu kugira isuku muri Afurika. Izwiho ubusitani buhebuje n’imihanda isukuye, uyu mujyi wa Kigali washyize isuku ku rwego rwo hejuru. Gahunda y’Umuganda ikorwa buri kwezi aho abaturage bahurira hamwe bakarwanya umwanda mu bice bitandukanye by’umujyi, ni imwe mu mpamvu ituma Kigali ikomeza kuba isukuye.
Hamwe n’amategeko akomeye yo kurwanya imyanda ndetse n’ubwubahane bw’abaturage, Kigali ni urugero rwiza rw’uburyo bwo kubungabunga ibidukikije mu mujyi ndetse no gukomeza kugira umujyi uhora usukuye.
2. Cape Town, Afurika y'Epfo
Cape Town ihuza ubwiza karemano n’isuku idasanzwe. Uyu mujyi ufite imihanda n’ahantu hasurwa cyane. Abayobozi b’umujyi bashyize imbere imishinga y’ubushobozi bwo gufata imyanda bakayihinduramo ibindi bikoresho by’umumaro, mu gihe abaturage nabo bagira uruhare mu kubungabunga isuku. Cape Town ikomeza kuba umwe mu mijyi isukuye kandi ibungabunga ibidukikije muri Afurika.
3. Port Louis, Mauritius
Port Louis, umujyi mukuru wa Mauritius, ni urugero rw’ubuyobozi bwiza bwo kubungabunga ibidukikije. Ufite uburyo bwiza bwo gucunga imyanda, isuku ku mihanda, ndetse n’ingamba zo kugabanya imyanda ya pulasitiki.
Port Louis inashora imari mu bikorwa byo guhugura abaturage, kugira ngo bafate inshingano zo kwimakaza isuku mu mujyi. Ibi byose bituma umujyi ugira isuku idasanzwe ndetse ukaba utangiza ibidukikije.
4. Accra, Ghana
Accra, umujyi mukuru wa Ghana, uri gukora byinshi mu kongera isuku mu. Hamwe n’ikoranabuhanga rigezweho mu gucunga imyanda, imishinga y’isuku, n’ubufatanye bw’abaturage, Accra ikomeje guhangana n’ikibazo cy’umwanda. Gahunda yo "Gusukura Accra" hamwe n’imbaraga za leta mu gucunga imyanda, byafashije kugabanya umwanda no gushyigikira gahunda yo gukumira umwanda.
5. Abuja, Nigeria
Abuja, umujyi mukuru wa Nigeria, wabonye umwanya mu mijyi isukuye kubera imiterere yawo myiza n’imicungire y’imyanda. Imihanda y’umujyi yitaweho neza, kandi hari umuhate ukomeye mu kubungabunga ibidukikije. Hamwe n’imyiteguro yo kugabanya imyanda no gukomeza kubungabunga isuku, Abuja itanga urugero rwiza ku yindi mijyi ya Nigeria n’ahandi hose muri Afurika.
Iyi mijyi itanu igaragaza ko isuku itareba gusa uko umujyi usa, ahubwo ni igikorwa gikomatanyije gikorwa na buri wese, kigamije kubungabunga ibidukikije no guhanga udushya.
Mu mwaka wa 2024, iyi mijyi igaragaza ko kugira Afurika isukuye kandi ibungabunga ibidukikije ari ibintu bishoboka iyo dushyizeho imbaraga n’ubufatanye. Ibi kandi bitwereka ko tugomba gushyira imbere ibikorwa by’isuku ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO