Kigali

Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye kumva urubanza rwa TikTok ku itegeko ryo kuyihagarika

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/12/2024 20:06
0


Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemeye kumva ubusabe bwa TikTok bwo gusaba ko idahagarikwa cyangwa ngo igurishwe muri Amerika. Guverinoma ya Amerika ivuga ko TikTok ifitanye isano n’ubutegetsi bw’u Bushinwa, ibintu TikTok n’abayobozi ba ByteDance bamaganye.



Urukiko rwategetse ko TikTok izatanga ibitekerezo byayo tariki ya 10 Mutarama 2025, mu gihe habura iminsi icyenda ngo itegeko ryo kuyihagarika ritangire gukurikizwa. Muri uku kwezi k'Ukuboza, urukiko rw’ubujurire rwari rwatesheje agaciro ubusabe bwa TikTok bwo gutesha agaciro iryo tegeko, rwemeza ko rishingiye ku mpamvu zikomeye z’umutekano w’igihugu.  

TikTok ivuga ko itegeko ryo kuyihagarika ritubahiriza itegeko nshinga, cyane ko ryabangamira uburenganzira bw’abakoresha ururubuga rwo gutangaho ibitekerezo. 

Urubanza rwa TikTok rugaragaza ugushyamirana hagati y’umutekano w’igihugu n’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo, nk’uko umwarimu w’amategeko Carl Tobias abivuga. Nubwo TikTok ishobora kugira icyizere, Sarah Kreps, umwarimu muri Kaminuza ya Cornell, yavuze ko bizagorana ko urukiko rwatesha agaciro ibyemezo by’inzego z’ubuyobozi n’ubucamanza zari zashyigikiye iryo tegeko. 

N’ubwo urubanza rw’amategeko rukomeje, ahazaza ha TikTok hashobora no guterwa n’ishyaka rya Donald Trump, Perezida watowe, wamaze kuvuga ko adashyigikiye iryo tegeko. Ariko azatangira imirimo ye tariki ya 20 Mutarama, umunsi umwe nyuma y’uko itegeko ryo guhagarika TikTok ritangira gukurikizwa. 

Mu gihe TikTok ishobora guhagarikwa, bamwe bavuga ko Meta, nyiri Instagram, yaba yungutse cyane, kuko 56% by’abakoresha TikTok bashobora kwerekeza kuri Instagram Reels nk’uko ubushakashatsi bwa Forrester bwabigaragaje. 

Nk'uko bitangazwa na BBC, ahazaza ha TikTok muri Amerika hazava ku cyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga, aho ruziga niba ibirego by’umutekano w’igihugu biruta uburenganzira bw’ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo.


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND