Inkuru dukesha ikinyamakuru Daily Guide Network ivuga ko mu nzu y'Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana, abantu babiri bafashwe bari mu bikorwa byo gusahura no kwangiza imodoka zari zihahagaze.
Abo bafashwe ni Wisdom Ahlie w'imyaka 42, na Christopher Okyere w'imyaka 33, bafashwe bari kumenagura ibirahuri by'imodoka ku wa Gatatu taliki ya 18 Ukuboza 2024.
Nk’uko amakuru abivuga ibi byabaye ahagana saa 04:00 z’umugoroba, abo bafashwe bakoreshaga ishoka (axe) bamenagura ibirahuri by’imodoka 5, harimo imodoka ebyiri za Toyota Land Cruiser z’Abadepite, imodoka imwe ya Toyota Rav 4, n'imodoka ebyiri za Toyota Camry z’abakozi ba Serivisi z’Inteko Ishinga Amategeko.
Mu gihe polisi ikomeje gukora ubushakashatsi kugirango hamenyekane impamvu yabyo, Imibare y'imitungo n’imodoka zangiritse ntabwo iramenyekana. Kugeza ubu polisi ntiratangaza ingano y’ibyangiritse muri ubu bugizi bwa nabi.
Ibi byateje impungenge ku bijyanye n’umutekano mu Nzu y’Inteko Ishinga Amategeko, kandi abantu bose bakomeje kwibaza ku buryo bwose bikwiye kubungabungwa bityo umutekano ugakomeza kubungabungwa. Polisi yizeje abaturage ko umutekano uzakomeza kubungwabungwa ndetse abagerageza guhungabanya abaturage ko bazajya babihanirwa.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO