Kigali

Izamuka ry’ibiciro mu Bwongereza ryageze ku rwego rwo hejuru mu mezi umunani ashize

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/12/2024 17:45
0


Ikigo gishinzwe gutegura iby’ubukungu cyatangaje mu Ukwakira ko izamuka ry’ibiciro rishobora kugera kuri 2.6% mu 2025 bitewe ahanini n’ingaruka z’ibyemezo by’Ingengo y’Imari byatangajwe muri Ukwakira.



Igipimo cy’izamuka ry’ibiciro mu Bwongereza cyazamutse ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, kigera kuri 2.6%. Ni ubwa mbere ibiciro byazamutse ku muvuduko nk’uyu kuva muri Werurwe, nk’uko byemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imibare (ONS) Office for National Statistics. 

 

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, imyenda, ndetse n’amatike yo kwinjira mu bitaramo n’imikino byagize uruhare rukomeye muri iri zamuka. Icyakora, ibiciro byo kugenda n’indege byagabanyijeho gato iri zamuka, nyuma yo kumanuka ku kigero kinini kurusha uko byari. 

 

Chancellor Rachel Reeves yavuze ko ibi bipimo bigaragaza ko ubukungu butarimo gukora ku nyungu z’abaturage basanzwe, ashimangira ko ari guharanira kongera amafaranga mu mifuka y’abakozi. 

Nubwo izamuka ry’ibiciro ryakomeje kuzamuka mu mezi abiri ashize, riracyari hasi cyane ugereranyije n’igihe cyaryo cyo hejuru cya 11.1% mu Ukwakira 2022. Ariko abasesenguzi bemeza ko ibi bipimo bitanga ishusho y’uko Banki Nkuru y’u Bwongereza itazagabanya inyungu ku nguzanyo mu nama yayo iteganyijwe ku wa Kane. 

David Miller, umucuruzi wa Miller’s Fish and Chips, yavuze ko” uyu mwaka wabaye ugoranye cyane bitewe n’ibiciro by’amashanyarazi na peteroli byazamutse, bikiyongeraho izamuka ry’umushahara w’abakozi” nk'uko bitangazwa na BBC.

Banki Nkuru y’u Bwongereza iri mu ihurizo ryo gufata icyemezo hagati yo kugabanya inyungu ku nguzanyo cyangwa kugumishaho izi nyungu kuri 4.75%, kugira ngo igabanye izamuka ry’ibiciro. Abasesenguzi batanga icyizere cy’uko izamuka ry’ibiciro rishobora kugabanyuka mu mpera z’umwaka utaha rikagera ku ntego ya 2%.


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND