Kigali

Honda na Nissan bari mu biganiro byo kwihuza

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/12/2024 9:13
0


Ibigo bibiri bikomeye byo mu Buyapani, Honda na Nissan, biri mu biganiro byo kwihuza mu rwego rwo guhangana n’inganda zikora imodoka z’amashanyarazi, cyane cyane mu Bushinwa,



Ibigo bibiri bikomeye byo mu Buyapani, Honda na Nissan, biri mu biganiro byo kwihuza mu rwego rwo guhangana n’inganda zikora imodoka z’amashanyarazi, cyane cyane mu Bushinwa, aho isoko ry’imodoka z’amashanyarazi rikomeje kwaguka.  Ibiganiro biri mu ntangiriro, kandi nta cyemezo cya nyuma kirafatwa. 

Muri Werurwe uyu mwaka, ibigo byombi byari byamaze kwemera gukorana mu bijyanye no gukora imodoka z’amashanyarazi. Mu kwa Munani, ubwo bufatanye bwakomeje kwiyongera, aho bemeranyijwe gukorera hamwe ku bijyanye n’amabatiri n’ikoranabuhanga. 


Ndetse bakemeza ko bagiye gukorana na Mitsubishi Motors mu bijyanye n’ubwenge n’amashanyarazi. Birashoboka ko na Mitsubishi izinjizwa mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Honda na Nissan, kuko Nissan ifite imigabane myinshi muri Mitsubishi. 

Ibibazo by’imiyoborere bishobora kugorana mu gihe iki kemezo cyo kwihuza cyafatwa. Bishobora no guhura n’ibibazo bya politiki, cyane ko bishobora gusaba kugabanya imirimo mu Buyapani. Ku rundi ruhande, Nissan ishobora gusabwa gusesa ubufatanye bwayo na Renault yo mu Bufaransa. 

 

Ibiganiro hagati ya Honda na Nissan byabaye mu gihe izi sosiyete zombi ziri guhura n’ihangana rikomeye ku isoko ry’imodoka z’amashanyarazi, cyane ko abakorera mu Bushinwa nka BYD bakomeje kuzamura umuvuduko.


Nubwo Honda na Nissan zagurishije imodoka miliyoni 7.4 mu 2023, biracyarushwa n’abakora imodoka zihendutse, nka BYD, yinjije amafaranga menshi kurusha Tesla mu gihembwe cya gatatu nk'uko tubikesha Finance.yahoo.com



TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND