Kigali

Umuvandimwe wa Paul Pogba yakatiwe igifungo nyuma yo gushaka kwambura amafaranga uyu mukinnyi ku gahato

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/12/2024 19:38
0


Mathias Pogba yakatiwe igifungo cy'imyaka itatu ndetse n'amafaranga agera kuri miliyoni 20 z'Amayero nyuma yuko agaragaye mu itsinda ryashatse kwambura umuvandimwe we, Paul Pogba amafaranga ku gahato.



Ni umwanzuro wafashwe n'Urukiko rw'i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Kane taliki ya 19 Ukuboza 2024. Mathias Pogba ari mu bagabo batandatu bahamijwe icyaha cyo gushaka kwambura ku ngufu Paul Pogba amafaranga agera kuri Miliyoni 13 z'Amayero aho babikoze muri 2022.

Uyu mukinnyi witegura kuva mu bihano yafatiwe kubera gukoresha imiti yongera imbaraga, muri 2022 yabwiye ubushinjacyaha ko yafatiweho imbunda n'abagabo babiri bamwaka amafaranga.

Icyo gihe uyu mukinnyi yabahaye amafaranga agera kuri Miliyoni 13 z'Amayero gusa nyuma bongera kumusaba amafaranga ku guhato bamubwira ko agomba kuyabaha bitewe nuko amaze kuba umukinnyi ukomeye.

Muri aba bakaga amafaranga Paul Pogba, usibye kuba harimo umuvandimwe we, abandi ni inshuti ze bakuranye. Mathias Pogba nawe wakinnyeho umupira w'amaguru mu makipe nka Crewe Alexandra, Crawley na Partick Thistle yakatiwe igifungo cy'imyaka itatu kigizwe n'imyaka ibiri isubitse.

Ni mu gihe abandi batanu bafatanyije muri iki cyaha, Roushdane K yakatiwe igifungo cy'imyaka 8, Boubacar C yakatiwe igifungo cy'imyaka 4 kigizwe n'imyaka 2 isubitse, Machikour K yakatiwe igifungo cy'imyaka 4 kigizwe n'imyaka 3 isubitse, Mamadou M yakatiwe igifungo 5 kigizwe n'umwaka umwe usubitse na Adam C wakatiwe igifungo cy'imyaka 5.

Umuvandimwe wa Paul Pogba wakatiwe igifungo cy'imyaka 3 azira gushaka kwaka amafaranga uyu mukinnyi ku gahato 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND