Kigali

Amerika: Umubare w'abakuze badafite ubumenyi buhagije mu gusoma no kwandika uragenda wiyongera

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/12/2024 20:40
0


Abakuze bagera kuri 3 mubantu 10 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari ku rwego rwo hasi cyane mu bumenyi bwo gusoma no kwandika.



Abakuze bagera kuri 3 mu bantu 10 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari ku rwego rwo hasi cyane mu bumenyi bwo gusoma no kwandika, nk'uko ubushakashatsi bushya bw’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Burezi (National Center for Education Statistics, NCES) bubigaragaza. 

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2023 bwerekanye ko 28% by’abakuze bari ku rwego rwo hasi cyane mu bumenyi bwo gusoma no kwandika, ugereranyije na 19% babonetse mu bushakashatsi bwabanje bwo mu 2017. Peggy Carr, Umuyobozi wa NCES, yavuze ko uyu mubare wazamutse mu buryo "bukomeye" mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa Mbere. 

Yagize ati: "N’izamuka rikomeye ugereranyije n’ibisanzwe bigaragara mu bushakashatsi mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n’ubumenyi bwo gusoma no kwandika, kuko ari ibintu bikunze kuguma ku rwego rumwe,". 

Ugereranyije n’ibindi bihugu byakorewemo ubushakashatsi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizahindutse cyane muri rusange, kuko ibihugu byinshi nabyo byagize igabanuka mu bumenyi hagati ya 2017 na 2023.

Ubushakashatsi bwiswe “Survey of Adult Skills” bukorerwa mu bihugu birenga 20, ahanini bigize Umuryango w'Ubukungu bw'Isi (Organization for Economic Cooperation and Development). Bukora isesengura ku bumenyi bwo gusoma no kwandika, imibare, no gukemura ibibazo mu baturage bakuze. 

Ku kibazo cy’icyaba gitera iri gabanuka ry’ubumenyi bwo gusoma no kwandika mu bakuze muri Amerika, Carr yagize ati: "Biragoye kuvuga impamvu nyakuri." Gusa ubushakashatsi buracyakomeje ngo hamenyekane impamvu ibitera nk'uko tubicyesha NBC News.


Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND