Kigali

Kuhaba birakosha! New York na Boston mu mijyi 10 ihenze cyane kuyibamo mu 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/12/2024 19:36
0


Icyegeranyo ku kiguzi cyo kuba mu mijyi itandukanye ku Isi, cyagaragaje ko imijyi myinshi yo muri Switzerland n’iyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari yo ihenze cyane kuyibamo muri uyu mwaka wa 2024 uri kugana ku musozo.



Mu gihe imijyi inyuranye ku Isi igenda itera imbere umunsi ku wundi, ni ko n’igiciro cy’imibereho yaho kirushaho gutumbagira. Nubwo izamuka ry’ubukungu rishobora kurema amahirwe mashya, ibibazo byo guhenda kw’imibereho bizanira ingorane abaturage na sosiyete muri rusange.

Uko ubuzima buhenda, ni ko bigira ingaruka zikomeye ku mibereho yo mu mijyi uhereye ku buryo bw’imiturire kugeza ku busumbane bwimibereho. 

Abakire bashobora guhangana n’iri zamuka ry’ibiciro, mu gihe ingo zinjiza amafaranga make zigomba guhitamo iby’ingenzi nk’aho kuba, ibiryo, ubuvuzi, n’uburezi.

Izi ngorane z’amafaranga zitera kwiyongera kwa k’umunaniro ukabije, ibibazo binyuranye by’ubuzima bwo mu mutwe, no kugabanuka kw’imibereho y’umuntu ku giti cye.

Nubwo imijyi inyuranye ihenze cyane kuyibamo, ntibibuza abakerarugendo kuyitembereramo kuko guhenda kwayo bijyana n’ibikorwaremezo bihenze kandi bibereye ijisho.

Hamwe n'ibimaze kuvugwa hejuru, dore imijyi 10 ku isi ihenze cyane kuyibamo, dukurikije ubushakashatsi bwa Numbeo, kimwe bigo bikomeye ku Isi mu gukusanya imibare no gukora ubushakashatsi:

Rank

City

Cost of living index

Country

1.

Zurich

105.2

Switzerland

2.

Lausanne

102.0

Switzerland

3.

Geneva

101.9

Switzerland

4.

New York, NY

100.0

United States

5.

Basel

99.9

Switzerland

6.

Bern

95.7

Switzerland

7.

San Francisco, CA

89.7

United States

8.

Honolulu, HI

86.0

United States

9.

San Jose, CA

85.2

United States

10.

Boston, MA

83.1

United States

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND