Zuchu ari gutegura kumurika album ye yise "Peace and Money" mu gikorwa cyo gutangiza umwaka mshya wa 2025, kizabera ahitwa "Kunduchi wet 'N' wild water park".
Zuchu azamurika iyi album ubwo azaba yitabiriye "Water Park Fest" aho hazanabera imikino itandukanye y'abana. Si we wenyine uzaseruka kuko hazaba hari na Dayoo na Chino Wanaman na Diamond uzaba ari umushitsi mukuru. Ni igitaramo kizaba tariki 21 Ukuboza 2024 mu gikorwa cyo gufungura umwaka.
Zuchu abicishije ku mbuga ze nkoranyambaga yagize ati: "Ndatekereza ko atari ibanga, nahisemo gushyira hanze album yanjye ya mbere nkitangira n’abafana banjye b’abana banyemera cyane ntaguhisha. Niyo mpamvu nahisemo gushyiraho itariki nyayo yo gushyira hanze album yanjye ku itariki 21/12/2024, ku kigo cya Kunduchi wet 'N' wild".
Yakomeje agira ati: "Nyuma y’abana, nijoro turafungura igitaramo cyiza cya Pool party, ntabwo ari ugutebya. Abakuru bagenzi banjye tuzaba twambaye imyenda y'umuhondo na Pink. Ku bakunda umuziki, gahunda yo gutumira izatangazwa kuri paji yanjye."
Muri iki gitaramo na Diamond yashyizwe ku rutonde nk'umuhanzi nyamukuru wamufashije kugera aho ageze ubu mu muziki. Zucku n'amarangamutima menshi yanditse ku rukuta rwe rwa Facebook ati: "Umutumirwa wanjye wa mbere n'intwari yanjye, tugiye kuririmbana 'Wale wale' ku nshuro ya mbere".
Aba bahanzi bose bakomeje kugaragaza iterambere ryabo kandi byihuse ugereranyije n'abandi. Diamond Platinumz niwe wazamuye Zuchu ubu afatwa nk'ibuye fatizo k'umuziki wa Tanzania.
Zuchu yateguje igitaramo gikomeye
Diamond ni we uzaba ari umushyitsi mukuru
Chino Wanaman azaririmba muri iki gitaramo
Umuhanzi Dayoo azaririmba mu gitaramo cyo kumurika album ya Zuchu
TANGA IGITECYEREZO